Muri icyo gihe hari hakiri ibisigisigi bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’intambara y’Abacengezi yo mu 1997/1998 yakurikiye, igashegesha by’umwihariko Amajyaruguru.
Bajeni Mpumuro iyo abara iyo nkuru yerekana ko byari ibihe bigoye ariko ku bufatanye bw’abaturage na Leta bihabwa umurongo muzima.
Uyu musaza wabaye Depite mu Nteko Ishinga Amategeko hagati ya 2003 na 2008, atuye mu Mudugudu wa Byimana, Akagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Musanze. Yahaguze ikibanza mu 1999, atangira kuhubaka mu 2000.
Bajeni yubatse hafi ya ruhurura ya Rwebeya inyuramo amazi ava mu Birunga ariko icyo gihe yari ikibazo kuko itoroherezaga urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.
Nk’Intumwa ya Rubanda, Bajeni yakoze ubuvugizi asaba ko hakubakwa ikiraro kuri iyo ruhurura mu korohereza imigenderanire no gukemura ibibazo by’umutekano muke.
Yagize ati “Nta kiraro cyari gihari, yari imanga ikomeye ku buryo umuntu mukuru atamanukagamo n’uwanyuragamo yabaga afashwe n’umusore.’’
Mu gihe cy’imvura ho ntibyashobokaga kunyura kuri iki kiraro kuko ruhurura inyuramo amazi menshi ava mu Birunga.
Bajeni yatanze urugero rw’abagore bane b’i Gisenyi bari bafite abana babo yasanze babuze uko bacyambuka nyuma yo kuzura kubera amazi y’imvura, akabaha umwana ubaherekeza bajya kuzenguruka mu yindi nzira.
Ati “Numvise ngize umubabaro w’abaturage n’iki kiraro. Natangiye kugisaba mu buyobozi, hari mbere ya 2008. Uburyo bwagiye bushakishwa ndetse igihe kigeze haboneka igisubizo, bavuga ko bataduha ikiraro gusa ahubwo banaduha kaburimbo.’’
Abakoresha inzira inyura kuri Rwebeya baranyuzwe
Ruhurura ya Rwebeya ireshya na metero 720 imanukana amazi kuva mu Kinigi ikayasuka mu Mugezi wa Mukungwa. Yubatswe mu cyiciro cya mbere cy’umushinga wo kubaka imihanda na ruhurura mu mijyi yunganira uwa Kigali.
Muri Musanze, hubatswe imihanda ya 4,577 Km yatwaye asaga miliyari enye na miliyoni 202 Frw na ruhurura ebyiri za metero 922 za miliyoni 949.9 Frw.
Bajeni yavuze ko kuri ubu ingendo zoroshye kuko abajya ku isoko, kwa muganga n’ahandi nta nkomyi bagihura nayo.
Ati “Nka nimugoroba, abajura bamburaga abagore n’abagabo bakirukira muri ruhurura bakabura. Ubu ibintu bimeze neza, ubujura bwaragabanutse kuko umuhanda ucaniwe kandi ari nyabagendwa. Iki cyabaye igisubizo ku baturage bakomeje kwishimira ubuyobozi bwa Perezida Kagame.’’
Abegerejwe imihanda ubuzima bwabo bwarahindutse
Inyungu z’iyubakwa ry’imihanda na ruhurura zinashimangirwa n’abakoresha inzira y’aho yubatswe.
Ntakirutimana Jean d’Amour ukorera i Musanze yavuze ko akiri umumotari iyo imvura yagwaga, yawunyuragamo ahura n’icyondo cyinshi.
Ati “Hari igihe wabaga wiyambariye inkweto uri nk’umusirimu, imvura yagusangamo ugahindana. Ubu haba mu gihe cy’imvura no mu zuba turagenda.’’
Mukampirwa Antoinette ukorera ubucuruzi mu Mudugudu wa Giramahoro mu Murenge wa Muhoza ni umwe mu bungukiye muri ibi bikorwa remezo.
Ati “Maze hano amezi icyenda ariko nkihaza umuhanda ntiwari umeze neza, waranguraga ibintu bikuzura ivumbi kuko ducuruza inyanya n’imboga. Rimwe wabanzaga kubyoza, bigatwara umwanya. Ubu ni yo uzanye ibicuruzwa, ubwikorezi bwabyo buroroha.’’
Imihanda mishya ihanzwe amaso mu kureshya abakerarugendo
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yasobanuye ko imihanda ari ubuzima kuko ituma habaho ubuhahirane, isuku n’iterambere.
Ati “Mu Karere kacu haba imvura nyinshi, iyo amazi abaye menshi, akajya mu baturage nta nzira afite iyo ayishakiye biba bibi. Kubona ibiraro bikomeye bituma twambuka n’imihahiranire iba myiza, bidufitiye akamaro gakomeye mu bijyanye n’ibidukikije.’’
Yavuze ko imihanda ari inzira nyabagendwa ituma haboneka umutekano, ubucuruzi bukiyongera bigatuma n’abagenda umujyi batikandagira.
Ati “Abaza gusura umujyi wacu bashobora gutembera mu mutuzo no mu mudendezo. Ibirunga ni byo bituma haza abakerarugendo benshi, iyo hari imihanda baratembera, bakaharara bwacya bakahirirwa.’’
Nubwo bikiri mu mishinga ariko haratekerezwa uko ba mukerarugendo bavuye mu Birunga gusura ingagi bajya bagira amahitamo menshi y’aho gutemberera.
Ati “Intego y’Akarere ka Musanze ni uko umukerarugendo aza yari afite umunsi umwe, akahamara itatu kubera ko yabonye ahandi hantu ashobora kujya gutemberera. Iyo hari ibikorwa remezo by’imihanda, aravuga ati ‘reka nyure hano njye kureba’. No kubona imiturire, iterambere ry’abaturage na bwo ni ubukerarugendo. Hari coffee shop nshya zavutse ku buryo uvuye mu Birunga avuga ati reka nyure ku Rusagara, ku Ibereshi,…’’
Yavuze ko ishoramari ryavutse rijyanye n’ubucuruzi ndetse n’agaciro k’ubutaka karazamutse kuko usanga nk’uwari ufite inzu ya miliyoni 10, uba arazamura iya miliyoni 100 Frw.
Mu cyiciro cya kabiri cy’iyubakwa ry’imihanda i Musanze hakozwe ireshya na 6.428 Km, ikaba igeze ku gipimo cya 94.2%.
Mu 2018 ubwo hakorwaga imirimo ya nyuma yo kubaka ruhurura ya Rwebeya
Abaturiye n’abakoresha umuhanda w’ahubatswe ruhurura ya Rwebeya barasubijwe
Indi mihanda yubatswe mu myaka ishize yatangiye kubyara umusaruro
Haracyari kubakwa imihanda mishya mu cyiciro cya kabiri
Amafoto: Niyonzima Moïse