Abicanyi bari bahitanye Gen Katumba Wamala Imana ikinga akaboko ariko umukobwa we n'umushoferi bahasiga ubuzima #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abantu bitwaje intwaro barashe amasasu menshi ku modoka yari itwaye Gen Katumba Wamala wabaye Umukuru w'Ingabo za Uganda kuva 2013 kugeza 2017 ndetse akaba na Minisitiri w'imirimo mu gihugu cya Uganda arakomereka ariko umukobwa we n'umushoferi bahasiga ubuzima

Amakuru y'iraswa rya Gen Katumba Wamala rikimara kujya hanze, abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bahise bemeza ko nawe azize agatsiko ka Museveni, akaba yishwe ku mategeko ya Salim Saleh nkuko byagendekeye abandi mbere ye.

Amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, yerekanye Gen Wamala afite igihunga gikabije asa nuwahahamutse ahitwa ashyirwa kuri Bodaboda ajyanwa kwa muganga. Gen Wamala yakomeretse ku ntugu zombi.

Aho Gen Wamala yarasiwe ninaho hiciwe umupolisi wari ukomeye Felix Kaweesi muri 2017. Bobi Wine wiyamamarije ku mwanya wa Perezida wa Uganda, yagarutse ku bwicanyi buba muri icyo gihugu maze agira ati 'ushobora kuba wicaye hano umuntu akaza akakwica.

Ibyo ni ibisanzwe muri Uganda' Mu mwaka wa 2018, aba Sheik barindwi barishwe, Major  Kiggundu, umunyamategeko Joan Kagezi, Umuvugizi wa Polisi AIG Felix Kaweesi, Col Abiliga, CIP Kirumira n'abandi.

The post Abicanyi bari bahitanye Gen Katumba Wamala Imana ikinga akaboko ariko umukobwa we n'umushoferi bahasiga ubuzima appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/abicanyi-bari-bahitanye-gen-katumba-wamala-imana-ikinga-akaboko-ariko-umukobwa-we-numushoferi-bahasiga-ubuzima/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abicanyi-bari-bahitanye-gen-katumba-wamala-imana-ikinga-akaboko-ariko-umukobwa-we-numushoferi-bahasiga-ubuzima

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)