Ubukangurambaga bwo kurwanya ibyo byaha bwatangirijwe mu Rwunge rw'amashuri rwa St Aloys kuri uyu wa Gatanu, ku bufatanye bw'Akarere ka Rwamagana na RIB.
Abanyeshuri basobanuriwe uburyo bakwirinda ibyo byaha binyuze mu buhamya bahawe na bamwe mu rubyiruko rwagiye hanze y'igihugu rwijejwe akazi bikarangira bakoreshejwe indi mirimo y'uburetwa abandi bacurujwe mu bihugu bitandukanye.
Umunyamabanga Mukuru wungirije wa RIB, Isabelle Kalihangabo, yavuze ko ubukangurambaga bari gukora bugamije kongerera urubyiruko ubumenyi bwo kwirinda no gukumira ibyaha birwugarije.
Ati 'Twabazaniye ubutumwa bugamije gusobanukirwa ibyo byaha n'uruhare bakwiriye kugira mu kubyirinda ndetse n'uburyo batanga amakuru no gufasha uwahuye na byo kumenya icyo akwiriye gukora.'
Yakomeje asaba abanyeshuri gufasha bagenzi babo baba badafite ubumenyi buhagije bwatuma bagwa muri ibi byaha, ahamagarira abarezi gufasha abanyeshuri gukomeza kungurana ubumenyi ku byaha bishobora kubazanira akaga ku buzima bwabo.
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko bagiye guca amatsinda mu banyeshuri azabafasha kugirana inama mu gukomeza kwirinda ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge.
Bamwe mu banyeshuri bakurikiye ibi biganiro bavuze ko biyemeje kwirinda ababashukisha amafaranga bagamije kubasambanya ndetse n'abashobora kubashuka kugira ngo bajye kubacuruza hanze y'igihugu.
Igirimbabazi Baraka wiga mu mwaka wa Kane, yavuze ko akurikije ibiganiro babahaye n'ubuhamya bwatanzwe n'abagiye bahura n'ibibazo byamuhaye isomo ry'uko yakwirinda.
Ati 'Nkwiriye kwirinda abantu babi mfafiye ku rugero rw'uriya wasohotse igihugu; yagiye yiteguye ko agiye mu kazi agezeyo ahurirayo n'ibibazo abaho nabi, rero byatumye numva nkwiriye kugira amakenga ku muntu wese wanshukisha akazi, nkabibwira ababyeyi.'
Tuyishimire Anastase wiga mu mwaka wa gatandatu w'amashuri yisumbuye, we yavuze ko byatumye amenya ibihano bikomeye bihabwa uwanyoye ibiyobyabwenge n'uko azabyirinda kurushaho.
Iyi gahunda RIB yatangiye izakorerwa mu bigo bitandukanye hirya no hino mu turere cyane cyane ibifite umubare munini w'abanyeshuri hagamijwe kurwanya ibyaha byo gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge, icuruzwa ry'abantu no gusambanya abana.