Abiga muri Kaminuza y'u Rwanda i Nyagatare bagaragarije Minisitiri ikibazo cya mudasobwa na Internet bidahagije #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 18 Kamena 2021, mu ruzinduko rw'umunsi umwe yagiriye muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Nyagatare akagirana ibiganiro n'abahagarariye abanyeshuri ndetse n'abarezi kugira ngo amenye ibibazo bihari.

Baganiriye na Minisitiri w
Baganiriye na Minisitiri w'Uburezi uburyo bwo gukemura ibibazo byugarije iyi Kaminuza

Uwamahoro Dorcas, umunyeshuri mu mwaka wa kabiri mu ishami ry'Ubumenyi bw'Isi, Ubukungu n'Uburezi avuga ko ubuke bwa mudasobwa butuma batsindwa amasomo kuko amasomo menshi bayiga mu buryo bw'ikoranabuhanga.

Ati “Kuva twaza mu mwaka wa mbere, nta mudasobwa twigeze tubona kandi amasomo menshi tuyiga mu buryo bwa E-learning bidusaba gukoresha mudasobwa cyane, bituma dutsindwa amwe mu masomo.”

Ikindi ni uko ngo no kubona internet ari ikibazo kuko itari mu mashuri yose y'iyi kaminuza.

Dukeshimana Patient, umunyeshuri mu mwaka wa gatatu mu buvuzi bw'amatungo, avuga ko mudasobwa z'ishuri ari nkeya ugereranyije n'umubare w'abanyeshuri baba bazikeneye.

Ikindi ngo ni ikibazo cy'ibyumba by'amashuri ku buryo abanyeshuri biga mu byiciro bibiri.

Agira ati “Ibyumba by'amashuri ni bikeya, umubare munini w'abanyeshuri uhari ntuhura n'ibyumba bihari ku buryo abanyeshuri biga mu byiciro bibiri, bamwe igitondo abandi ikigoroba.”

Minisitiri w'Uburezi Dr. Valentine Uwamariya avuga ko bizejwe n'ubuyobozi bwa Kaminuza ko isoko ryo kugeza Internet mu mashuri atayifite ryatanzwe bityo mu minsi ya vuba kiba cyakemutse.

Naho ku kibazo cya mudasobwa ngo Minisiteri irimo kuvugana na BRD ku buryo ikibazo cyakemuka vuba.

Ku bijyanye n'inyubako, Minisitiri w'Uburezi Dr. Valentine Uwamariya yavuze ko na cyo barimo kuvugana na Kaminuza uburyo cyakemuka.

Ati “Bavuzemo inzu y'ibitabo ikeneye kongerwa buriya si na yo gusa kuko n'ibitabo bijyanye n'amasomo atangirwa hano na byo birakenewe, ahanini ku banyeshuri biga uburezi baza hano benshi, hari igikoni, byose bigomba gushyirwa muri gahunda ya Kaminuza y'u Rwanda nk'ibyihutirwa.”

Akomeza agira ati “Ikibazo cya Internet kigomba kwihutishwa kigakemurwa kuko niba tuvuga kwiga dukoresheje ikoranabuhanga, iyo internet na mudasobwa bidahari n'ubundi ntacyo twaba turi gukora.”




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)