Mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, urubyiruko rwasobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yahereye ku ngengabitekerezo y’urwango yabibwe n’abifuzaga ko u Rwanda rucikamo ibice kubera inyungu bifuzagamo ngo bakolonize igihugu cyari gishyize hamwe, bigakomereza no ku butegetsi bwakomeje kurwimika bikageza igihugu kuri Jenoside yakorewe abatutsi.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe rihuza uturere n’Umujyi wa Kigali, RALGA, Ladislas Ngendahimana yabwiye abatabiriye icyo gikorwa ko ingengabitekerezo ya Jenoside yabibwe ikanimikwa mu Rwanda ntaho yari ihuriye n’indangagaciro z’Umunyarwanda, ko ahubwo zari iz’abanyamahanga babonaga gukoloniza igihugu bitaboroheye kubera gushyira hamwe kwarangaga abanyarwanda.
Yagize ati "Ibyo byarakomeje bihemberwa n’ubutegetsi bubi kugeza ubwo hakorwaga Jenoside yakorewe Abatutsi ikorwa n’umubare munini w’urubyiruko. Icyiza ni uko yahagaritswe n’urubyiruko rwumvaga neza indangagaciro za kinyarwanda zo kwiyubakira igihugu. Urubyiruko iyo rwigishijwe neza rukora neza, rwakwigishwa nabi rugakora ibibi. Icyo dusaba urubyiruko ni ukumenya neza amateka noneho rugahaguruka rugahangana n’abagifite umugambi mubi wo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bifashishije ikoranabuhanga".
Bamwe mu rubyiruko rwiga muri UTAB, bemeza ko bafite ubumenyi n’ubushake bwo kumenyekanisha amateka y’ukuri ya Jenoside yakorewe Abatutsi bifashishije ikoranabuhanga kugira ngo n’abaryifashisha bayipfobya badakomeza gukwirakwiza izo nyigisho zipfuye.
Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri UTAB, Hategekimana Evariste, yavuze ko kwibuka bahakura imbaraga ndetse no kumenya neza amateka.
Yagize ati "Kwibuka ni igikorwa twishimira cyane kuko ni umwanya wo kuzirikana no guha agaciro abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi baduhaye indangagaciro n’ubu tukigenderaho. Natwe nk’urubyiruko twiteguye kwifashisha ubumenyi dufite mu ikoranabuhanga ngo twandike kandi twereke isi ukuri ku mateka ndetse bizanatuma abayihakana n’abayipfobya badakomeza gutambutsa inyigisho zabo z’ibinyoma ziyobya rubanda".
Umugwaneza Chantal na we yagize ati "Niteguye gusobanura neza amateka ya Jenoside nyuma yo kuyamenya kandi abayagoreka n’abayapfobya twe nidufatanya nk’urubyiruko nta kabuza tuzatsinda"
Umuyobozi wa Kaminuza y’ikoranabuhanga n’ubugeni ya Byumba, Dr Fidele Ndahayo yemeza ko nta kabuza kwigisha urubyiruko ari kimwe mu bizafasha igihugu kubaka umuryango uzira amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yagize ati "Urubyiruko rufite ingufu nyinshi zikoreshejwe neza nta kabuza twagera kuri byinshi. Twe icyo dukora nk’abarezi ni ukwigisha urubyiruko inyigisho zijyanye n’amahoro kugira ngo nirujya kwigisha abandi nabo bazabigishe amahoro, urubyiruko rwumva vuba n’abihayimana baza kwigisha bahereye ku rubyiruko kandi ababyeyi babo bari batsimbaraye ku myemerere gakondo ariko izo nyigisho zakwirakwiye hose. Iyo rero igihugu cyageze kuri ibyo urubyiruko rukigishwa nta kabuza kigera kure mu bikorwa byinshi".
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Ndayambaje Felix, yasabye amashuri gukomeza gutanga ubumenyi ariko bakabijyanisha n’indangagaciro z’ubumuntu kuko iyo bitannye birangira n’ubumenyi batanze butaye agaciro.
Ati "Icyo dusaba amashuri ni ugutanga ubumenyi n’ubuhanga ariko bagatanga n’ubumuntu n’indangagaciro kugira ngo abo bigishije bazatange umusanzu ufatika kuko iyo ubumenyi n’indangagaciro bitandukanyijwe birangira n’ibyo bigishije bitaye agaciro"
Mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27 muri uyu mwaka Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba, UTAB yifatanyije n’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, babiri muri bo ibagenera ubufasha burimo ibikoresho by’isuku, ibiryamirwa, ibikoresho byo mu cyumba cy’uruganiriro, ibiribwa, imirasire y’izuba ndetse umwe muri bo yubakiwe inzu undi arayisanirwa baranorozwa.