Yabibasabye kuri uyu wa Gatanu mu muhango wo gusoza amahugurwa y’iminsi 10 yahabwaga abofisiye bato n’abakuru 20 bazatoza bagenzi babo bo mu rwego rw’igihugu rw’abacungagereza boherezwa mu butumwa bwo kugarura amahoro hirya no hino ku Isi.
Ni amahugurwa yatanzwe n’abarimu b’Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe imyitozo n’ubushakashatsi, UNITAR.
Komiseri mukuru wa RCS, CG Juvenal Marizamunda, yibukije abofisiye ko u Rwanda ruharanira kuza ku isonga mu bikorwa byo kugarura amahoro, abasaba ko ubumenyi bahawe babusangiza bagenzi babo.
Ati “Aya mahugurwa ni ingenzi kuko azadufasha na hano mu gihugu. U Rwanda ruhora ruharanira kuza ku isonga kandi abo RCS yohereje mbere bitwaye neza, dushaka kuzamura urwego rw’ubushobozi bw’abo twohereza mu butumwa bwa Loni, ubunyamwuga buturanga tugomba kubwongera. Si umwanya wo kugenda ngo muryame, mwumva ko mwarangije kwiga, ubu bumenyi mugende mubusangize bagenzi banyu batabashije guhabwa aya mahugurwa”.
Umuyobozi Mukuru w’Ishuri rya RCS Nsinda, ACP Eduard Wakubirwa, yavuze ko ubumenyi bahawe mu minsi bamaze bahugurwa buzabafasha mu guhangana n’imbogamizi urwego rw’amagereza rugihura nazo haba imbere mu gihugu no hanze aho bazajya mu butumwa.
Ati “Aya mahugurwa yabahaye ububasha bwo gutanga ubumenyi bukenewe, kandi mufite ubushobozi bwo gutoza abandi. Nshimiye umuhate abarimu n’abatoza bagaragaje mu gihe bamaze aha. Tuzakomeza gutanga ubumenyi mu guhangana n’ibibazo bikigaragara mu micungire y’amagereza, ntimuzateshe agaciro ikizere RCS yabagiriye cyo kwitabira aya mahugurwa kandi muzashyire mu bikorwa ibyo mwigishijwe”.
Umuyobozi ushinzwe imyitozo akaba n’umujyanama muri UNITAR, Claudia Croci yavuze ko ari iby’agaciro kuba baraje gutanga amasomo mu Rwanda, yongeraho ko ubu bufatanye buzakomeza.
Ati “Twisanga mu Rwanda nko mu rugo, twe ntidutoza abacungagereza ariko dufasha mu gutanga ubumenyi nkenerwa ku bagiye mu butumwa bw’amahoro bwa Loni, kandi ndahamya ko bize byinshi kandi bihagije bizabafasha”.
Michael Langlear wari uyoboye itsinda ry’abarimu batanu batanze aya mahugurwa, yavuze ko mu by’ingenzi bigishijwe harimo gukoresha Umutima, Umutwe n’Ikiganza mu nshingano zabo za buri munsi.
SP Tony Valens Mutuyimana wari uhagarariye abahawe amasomo, asobanura ko bize byinshi harimo n’uko bitwara iyo bagiye mu butumwa bw’amahoro.
Ati “Kenshi dukorera aho umutekano aba ari muke, twigishijwe rero uko umuntu yitwara, by’umwihariko ariko nk’abacungagereza twigishijwe uko tuzafasha aho tugiye mu kwigisha uburyo gereza zaho zatera imbere, kandi tukagendera ku mategeko agenga ibihugu tugiyemo. Twahawe kandi ubumenyi ku burenganzira n’amabwiriza mpuzamahanga yo kwita ku bafungwa”.
Aya mahugurwa yitabiriwe n’abarimu b’abofisiye bato n’abakuru 20, barimo abari n’abategarugori 8.
Urwego rw’abacungagereza RCS rwatangiye kujya mu bikorwa byo kugarura amahoro mu mwaka 2010. Uru rwego rukaba rumaze kohereza abacungagereza mu butumwa bw’amahoro 136, kuri ubu abari mu butumwa ni 11 bari muri Sudani y’Epfo, Centrafrique na Sudan.