Aba basirikare bose uko ari 47 bari mu Rwanda kuva ku wa 20 kugeza ku wa 24 Kamena 2021, biga muri iri shuri rya Bangladesh NDC, baturuka mu bihugu by’u Buhinde, Malaysia, Nepal, Indonesia na Sudani y’Epfo.
Iri tsinda riyobowe na Maj Gen Ashraful Islam, ryasuye Ibiro Bikuru by’Ingabo z’u Rwanda, RDF, rigirana ibiganiro n’Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere, Lt Gen Jean Jacques Mupenzi, wabagejeho ishusho rusange y’ibikorwa bya RDF.
Maj Gen Ashraful Islam yavuze ko impamvu yo kuza kwigira ku Rwanda ari iterambere rukomeje kugeza ku baturage barwo ndetse n’irya RDF muri rusange.
Yagize ati “Kandi twishimiye kwiga amateka y’u Rwanda by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’uburyo igihugu cyongeye kwiyubaka nyuma y’amateka mabi.”
Aba basirikare ku wa Mbere tariki 21 Kamena 2021, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, bunamira inzirakarengane ziharuhukiye ndetse banasobanurirwa amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu bindi basuye harimo Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iri mu Nteko Ishinga Amategeko, basobanurirwa imikorere y’imishinga ya RDF irimo nka Zigama CSS, Ubwisungane mu kwivuza, Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe n’ibindi.
Biteganyijwe ko mbere yo gusubira muri Bangladesh, bazasura ibigo bitandukanye bya Leta ndetse bagirane n’ibiganiro na bamwe mu bayobozi batandukanye.