Abofisiye bakuru 32 barangije mu Ishuri Rikuru rya Polisi (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Babisabwe kuri uyu wa 25 Kamena 2021, mu muhango wo gusoza amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru azwi nka “Senior Command and Staff Course” kuri ba Ofisiye bakuru ndetse n’amasomo y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’amahoro no gukemura amakimbirane [Peace Studies and Conflict Transformation].

Muri aba 32 barangije amasomo mu cyiciro cya Cyenda, harimo abanyarwanda 25 n’abanyamahanga 7 barimo babiri bo muri Kenya, babiri bo muri Namibia, umwe wo muri Sudani y’Epfo ndetse n’undi umwe wo muri Somalia.

Abanyeshuri b’Abanyarwanda barangije aya masomo harimo ba Ofisiye bakuru 20 bo muri Polisi y’Igihugu, 3 bo mu Rwego rw’Imfungwa n’Abagororwa, RCS, ndetse n’abandi 2 bo mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yashimiye Ishuri rya Polisi ku bwo gutanga aya masomo yo ku rwego rwo hejuru mu miyoborere, asaba abayarangije gukora kinyamwuga no gukorera abaturage kuko aricyo inshingano zabo zibasaba.

Yagize ati “Ubu mwiteguye gukorera abaturage. Abo mugiye gukorera bari mu ngeri zitandukanye, harimo abeza, ababi, ababurabuza ndetse n’abatazwi. Tugomba guhora twibuka ko hari ibyo tugomba ibi byiciro byose kuruta uko bo babitugomba.”

“Uyu ni umutwaro w’abayobozi ba Polisi, kuri bamwe mufatwa nk’abayobozi beza ku bandi muri abayobozi babi; mutitaye kuri ibyo byose, nk’abayobozi ba polisi, mugomba guha abantu bose serivisi nziza kandi kinyamwuga.”

Umuyobozi Mukuru w’iri shuri, CP Christophe Bizimungu, yavuze ko mu banyeshuri 32 barangije harimo 31 bize Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters), 27 muri aba nibo bahawe Impamyabumenyi naho abandi 4 bakazabanza gusubiramo amasomo amwe ku bw’impamvu zitanduknaye.

Yashimiye aba banyeshuri ku bwo kwiga mu bihe bitoroshye bya Covid-19, gusa abibutsa ko bagomba gukora kinyamwunga bakazana impinduka mu kazi kabo kuko ari byo byatumye bamara umwaka wose biga.

Yagize ati “Nimusubira mu kazi kanyu, ni ngombwa kwibuka ko mufite inshingano zo gukora neza kandi kinyamwuga. Mufite kandi inshingano zo kuzana impinduka aho mukorera, niyo yaba nto. Aka niko kamaro ko kwiga. Bitabaye ibyo, mwaba mwarataye umwanya igihe cyose mwamaze mwiga, muramutse mutazanye impinduka mu mikorere no mu myitwarire cyangwa ngo mugire icyo mwungura ibigo mukorera na sosiyete mubamo.”

CP Bizimungu kandi yasabye aba ba Ofisiye kugira ikinyabupfura. Ati “Mu kazi kacu, ikinyabupfura ni ingenzi cyane. Nta kinyabupfura, ubwenge mukuye hano cyangwa mwakuye ahandi ntacyo bwabamarira.”

Ishuri rikuru rya Polisi ryatangiye gutanga amasomo yo guhugura abapolisi mu 2001 ryitwa “Ishuri rihugura Abapolisi [National Police Academy] nyuma mu 2013 rishyirwa ku rwego rwo hejuru riba Ishuri Rikuru rya Polisi [National Police College], ari nabwo ryatangiye kujya ryakira n’abanyamahanga.

Kugeza ubu bibarwa ko muri iri shuri hamaze guca abanyeshuri b’abanyamahanga baturutse mu bihugu 22 baje gufata amasomo yo ku rwego rwo hejuru mu by’imiyoborere.

Mu masomo ahatangirwa harimo atangwa ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda (UR) harimo ay’ikoranabuhanga mu bya mudasobwa; ajyanye n’ubumenyi bwa siyansi bushyigikira ibikorwa by’amategeko (Forensic Science) n’andi ahesha umuntu impamyabumenyi za Kaminuza mu mwuga wa Gipolisi. Bikajyana n’amasomo ya “Cadet” afasha umunyeshuri kurangiza ari umupolisi by’umwuga.

Abofisiye 32 barangije harimo 27 b'Abanyarwanda baturuka muri Polisi y'igihugu, RCS na RIB ndetse n'abanyamahanga barindwi baturutse mu bihugu bine byo muri Afurika
Minisitiri Busingye yasabye abanyeshuri barangije kwiga gukora kinyamwunga ndetse bagakorera abaturage bose batitaye ku byiciro barimo
CP Christophe Bizimungu yashimiye Abofisiye bakuru 32 barangije amasomo, abasaba kuzana impinduka mu kazi bakora n'aho bakorera ndetse bakagira n'ikinyabupfura



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)