Afite imyaka 10 akaba afite ibiro birenga 100| Ntabwo abasha kugenda| Innocente – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwana witwa Innocente utuye mu Karere ka Rulindo yatunguye abantu kubera ukuntu apima ibiro 100. Ababyeyi b'uyu mwana bavuze ko uyu mwana yavukanye ibiro bisanzwe nk'ibyo abandi bana bose basanzwe bavukana nyuma agenda abyibuha uko imyaka yakomeje kwicuma.

Nkuko ababyeyi ba Innocente babitangarije Afrimax Tv dukesha iyi nkuru bavuze ko bamaze kubona ukuntu umwana wabo arimo kugenda abyibuha bamujyanye kwa muganga gusa kwa muganga bakomezaga gusanga nta burwayi afite. Mu gukomeza kuvuza uyu mwana, ababyeyi be babwiwe ko uburwayi afite bitavurirwa mu Rwanda. Babasaba gushaka ubufasha kugirango Innocente azajye kuvurirwa mu gihugu cy'Ubufaransa.

Mu bushobozi buke bw'ababyeyi ba Innocente ntabwo bari kubasha kubona miliyoni enye babasabye zo kugirango Innocente ajyanwe kuvurirwa mu gihugu cy'ubufaransa. Ababyeyi ba Innocente bavuze ko nta bindi bibazo bikomeye bijyanye n'uburwayi Innocente ajya agira dore ko adakunda kujyanwa kwa muganga kwivuza indi ndwara uretse umubyibuho ukabije afite babwiwe ko bishobora kuba ari ikibazo cy'imisemburo y'umubiri we yagize.

Innocente

Ku bifuza kubafasha mwabahamagara kuri 0783884044.



Source : https://yegob.rw/afite-imyaka-10-akaba-afite-ibiro-birenga-100-ntabwo-abasha-kugenda-innocente/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)