Afurika yunze ubumwe yahagaritse Mali #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwego rushinzwe Amahoro n'Umutekano mu Muryango wa Afurika Yunze Ububumwe(AU)rwatangaje ko rwahagaritse Mali ndetse iki gihugu gishobora gufatirwa ibindi byemezo bikarishye nyuma y'aho hongeye kuba ihirika ry'ubutegetsi ryakozwe n'igisirikare mu mezi icyenda.

Ihirikwa ry'ubutegetsi muri Mali ryakuruye umutekano muke mu gihugu no mu karere ka Sahel,ibi bikaba byatumye iki gihugu kiburirwa ko kizakomanyirizwa ku rwego mpuzamahanga.

Itangazo Urwego rushinzwe Amahoro n'Umutekano muri AU rwashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri rivuga ko'ruhagaritse Repubulika ya Mali kongera kugira uruhare mu bikorwa byose bya Afurika Yunze Ubumwe,imiryango n'ibigo biyishamikiyeho kugeza igihe ituze rizongera kugaruka mu gihugu.'

Iki cyemezo kije gikurikira icyafashwe ku Cyumweru n'umuryango w'Umuryango w'Ubukungu uhuriwemo n'Ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika,ECOWAS na wo wakomanyirije Mali.

Muri iri tangazo AU yahamagariye abasirikare bahiritse ubutegetsi guhita babusubiza mu maboko y'abasivili kandi bakareka kwivanga muri politiki yo muri Mali.

Yaburiye abasirikare ko nibaramuka badasubije ubutegetsi mu maboko y'abasivili mu gihe cy'inzibacyuho aka kanama itazazuyaza gufatira iki gihungu ibindi bihano n'ibyemezo bikarishye.

Muri Kanama umwaka ushize Colonel Assimi Goita ashyigikiwe n'igisirakare yahiritse Perezida watowe,Ibrahim Boubacar Keita.Nyuma igisirikare cyijeje gushyiraho ubutegetsi bwa gisivili,ni ukuvuga Perezida w'Inzibacyuho na Minisitiri w'Intebe kubera igitutu cya ECOWAS no gushaka gufatira Mali ibihano mu by'ubucurazi.

Nyamara mu cyumweru gishize abasirikare bafashe banafunga Perezida w'Inzibacyuho Bah Ndaw na Minisitiri w'Intebe,Moctar ouane baza kubarekura bavuga ko beguye.



Source : https://impanuro.rw/2021/06/02/afurika-yunze-ubumwe-yahagaritse-mali/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)