Agaciro k'igihe ni ntagereranywa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Utwigishe kubara iminsi yacu, uburyo butuma dutunga imitima y'ubwenge (Zaburi 90:12).

Bisobanura iki kubara iminsi yacu? Reka nkubaze ikindi kibazo. Niba nakubajije nti: "Ni iki mu buzima bwawe ubona bikugora gucunga? Ni iki ubura kenshi? Cyangwa ugira ku buryo ubona kidahagije?" Wasubiza iki?

Ushobora gutekereza ku mafaranga, ariko mu bunararibonye bwanjye hari ikintu kigoye kugicunga cyangwa kukigenga nkunda kubura kenshi kuruta amafaranga, icyo ni igihe.

Nizera neza ko igihe ari cyo kintu gikomeye mu buzima bwacu kukigenga no kugicunga. Igitekerezo cyanjye ni uko imikoreshereze y'igihe cyacu twavuga ko ari ikizamini gikomeye mu bijyanye n'ubuzima bwacu bwa gikristo. Ni yo mpamvu, nsenga nk'umwanditsi wa Zaburi: "Unyigishe kubara iminsi yanjye neza, uburyo butuma ntunga umutima w'ubwenge". Unyigishe gutegura neza ibyo nshyira imbere, unyigishe guha umwanya ukenewe ibintu by'ingenzi.

Urabona, uko ukoresha igihe byerekana ibyo uha agaciro. Ibyo ushyira imbere byerekana ibyo uha agaciro rwose. Ibintu bidafite agaciro kenshi ubishyira inyuma ku rutonde. Niba udashyize imbere ibintu bigufitiye akamaro, ubuzima bwawe buzahungabana. Ni muri ubu buryo, wowe na njye tugomba gusubiramo iri sengesho: "Nyigisha kubara iminsi yanjye neza, gusuzuma neza ibyihutirwa, unyigishe gucunga igihe cyanjye".

Umva ijwi ry'Imana:

Reka dufate umwanya wo kumva icyo Imana ishaka kuvuga. Imana idufasha gucunga igihe neza dushyira imbere ibyihutirwa mu mitima yacu. Baza Imana ngo ni ibiki byihutirwa?

Gusenga biroroshye. Vugana n'Imana nk'uko wifuza kuganira n'inshuti yawe magara. Imana iragukunda kandi yumva byose.

Dore urugero rw'isengesho: "Mwami, urakoze kubw'iki gitekerezo, umfashe gucunga neza igihe cyanjye no gusuzuma ibyihutirwa. Mfasha gusobanukirwa neza ibyo nshyira imbere no kubihuza'.

Kuramya Imana:

Kuramya Imana ni ukuyereka ko tuyshimira. Uyu munsi, ni iyihe nsanganyamatsiko wafashe? Fata akanya ushimire Uwiteka kubw'imbabazi ze.

Kora uyu munsi:

Noneho ucukumbure cyane mu byo wakiriye. Ni iki wakora kugira ngo ushyire mu bikorwa ibyo Imana yavuze? Andika ibikorwa bifatika ushobora gukora.

Wubahe Umukiza:

Urugendo rwacu rw'umunsi rurarangiye. Reka dusengere hamwe kugira ngo twubahe Imana.

"Mwami, ndagushimira kuri iki gihe cyo kuruhuka aho numvaga ibyo wambwiye bijyanye no gukoresha igihe cyanjye neza nshyira imbere ibyihutirwa. Mpisemo kukumva guhera ubu, kuko uri umutware w' Igihe. Ubwami, imbaraga n'icyubahiro bibe ibyawe iteka ryose. Amen! "

Source: www.topchretien.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Agaciro-k-igihe-ni-ntagereranywa.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)