Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga avuga ko iyi kipe y'ingabo z'igihugu aho gutakaza ikinyabupfura(discipline), batakaza igikombe, ni nyuma y'imyitwarire mibi yaranze Niyonzima Olivier Seif byatumye adakina umukino wa Police FC.
Ku wa Gatandatu nibwo inkuru yamenyekanye ko Niyonzima Olivier yasohotse umwihirero wa APR FC nta ruhushya, agarukamo yasinze bahita bamusaba gusubira mu rugo iwe.
Icyo gihe umunyamabanga wa APR FC yemereye ISIMBI ko ari byo ndetse uyu musore yanditse asaba imbabazi kubera amakosa yakoze.
Abantu benshi batanganjwe n'uburyo iyi kipe yahagaritse uyu mukinnyi ngenderwaho kandi bafite umukino na Police FC(wabaye ejo hashize ku cyumweru bawutsinda 3-0).
Mu butumwa yageneye itangazamakuru yanyujije kuri Radio Flash na Radio 10, umuyobozi wa APR FC yavuze ko nk'ikipe ya gisirikare ikintu cya mbere kibaranga ari ikinyabupfura k'uburyo aho kukibura bakwemera n'igikombe kikagenda.
Yagize ati'Twibutsa kenshi abakozi n'abakinnyi ba APR FC ko ari ikipe y'Ingabo z'Igihugu (RDF) bityo basabwa kurangwa na discipline(ikinyabupfura) mbere y'ibindi byose. Aho Ikipe y'Ingabo itandukanira n'izindi ni uko bibaye ngombwa twakwemera gutakaza Igikombe ariko tudatakaje discipline.'
Yakomeje avuga ko umukino w'iyi kipe ushingira ku bakinnyi nk'ikipe udashingira k'umuntu ku giti cye cyane ko hari n'abakinnyi benshi batandukanye ariko ikipe igakomeza kwitwara neza.
Ati'Nsoze mvuga ko APR FC umukino wayo ushingira ku bakinnyi bose nk'ikipe ntabwo ari k'umukinnyi runaka. Sinifuje kujya mu mazina y'abakinnyi twatandukanye vuba aha, ariko ikipe ikomeza gutsinda. N'umukino twaraye dukinnye Seif atarimo umwanya we nta cyuho wagaragayemo."
Kuri iki kibazo kandi hahise havuka n'ikindi cy'uko uyu mukinnyi yaba afitanye ibibazo n'umutoza Adil Erradi ndetse na Mupenzi Eto'o ushinzwe kugurira iyi kipe abakinnyi aho ngo yabwiye uyu mukinnyi ko azahabwa amafaranga make ubwo azaba agiye kongererwa amasezerano cyane ko ari ku mpera z'amasezerano ye.
Uyu mukinnyi ngo ntabwo yishimiye amafaranga yabwiwe azahabwa ndetse ngo ni nabyo byatumye atangira kwigumura ku ikipe.
Kuri iyi ngingo yagize ati"Numvise muteguza abumva radio yanyu ko ngo hari ahamaze iminsi hari bombori bombori none ngo yimukiye Shyorongi muri APR, ndagira ngo mbamenyeshe ko iyo nkuru atari yo(aha yavugaga radio Flash FM). Nsabe ko muntumikira;"
'Mwageze n'aho muvuga ko ngo uwo mwuka mubi uri hagati y'umutoza Adil, Team Scout Eto'o n'umukinnyi Seif? Ibyo muvuga si ko bimeze. Ikibazo kibaye kimwe n'ibindi byavuka bikurikiranwa kandi bigakemurwa na management n'ubuyobozi bwa APR. Ikibazo cya Olivier Seif yatorotse umwiherero turabimenya tumufatira ibihano.'
Yasabye itangazamakuru kuvuga ibitagenda neza muri ruhago y'u Rwanda mu buryo bw'ubaka, abakinnyi bakora nabi bakabagira inama nzima.