Iyi nkunga yatanzwe n’Ikigo cya Israel gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga, MASHAV, Ambasade y’iki gihugu iyigeza ku baturage muri gahunda yayo yo kwita ku bikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’abenegihugu.
Iki gikorwa cyo koroza inka abaturage b’i Gisagara cyabaye ku wa Kane tariki ya 24 Kamena 2021. Si ubwa mbere Ambasade ya Israel mu Rwanda yagikoze kuko mu 2020 yoroje inka imiryango 22 yo mu Karere ka Nyamasheke.
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam, yavuze ko bakoze iki gikorwa mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Girinka Munyarwanda nk’imwe muzizamura imibereho myiza y’abaturage.
Yagize ati “Inka ni ikimenyetso cy’uburumbuke kandi ni byo twifuriza Abanyarwanda. Nyuma yo gufungura Ambasade mu Rwanda mu 2019, twashimishijwe na gahunda ya Girinka Munyarwanda igira uruhare rukomeye mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage. Ni muri urwo rwego twahise twiyemeza gutanga umusanzu wacu muri uyu mujyo.”
Yakomeje avuga ko bagiranye ibiganiro n’Akarere ka Gisagara bizatuma bakomeza imikoranire myiza.
Ati “Nyuma y’ibiganiro twagiranye n’ubuyobozi bw’aka Karere ka Gisagara, tuzarebera hamwe n’ubundi buryo twafatanya mu bikorwa bitandukanye. Ibi byose ni umusaruro w’umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byacu byombi.”
Umubyeyi w’abana babiri worojwe, Muhoza Eugénie, yavuze ko anejejwe n’inka yahawe kuko izamufasha mu kurera abana no guteza imbere ubuhinzi bwe.
Ati “Umutima wanjye uyu munsi uranezerewe. Sinzongera kwifuza amata yo guha abana cyangwa ngo imyaka irumbe. Ubu nzajya mbona umukamo uhoraho n’ifumbire. Intego yanjye ubu ni ukwita kuri iyi nka niteze imbere ndetse noroze abandi batishoboye.”
Ku ruhande rw’Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yavuze ko inkunga ambasade yatanze izagira umumaro kuko gahunda ya Girinka yazamuye imibereho myiza y’abaturage.
Yagize ati “Abaturage bose bahawe inka muri iyi gahunda ya Leta bagiye biteza imbere ku buryo bugaragara, ndetse bateza imbere abandi batishoboye. Nta gushidikanya ko iyi nkunga ya Ambasade ya Israel mu Rwanda na yo izatanga umusaruro mu kuzamuraimibereho myiza y’abaturage.”
Kuva mu 2006 gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangizwa na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ubu mu Karere ka Gisagara imaze kugera ku baturage barenga 14,500.