Akarere ka Nyanza mu rugendo ruva ibuzimu mu by'ubumwe n'ubwiyunge - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho ku wa 10 Kamena 2021 ubwo yari yitabiriye umwiherero wahuje abayobozi b'Akarere ka Nyanza n'abafatanabikorwa bako bakora ibikorwa by'ubumwe n'ubwiyunge hagamijwe kurushaho kunoza imikoranire.

Yavuze ko mu Karere ka Nyanza habaye impinduka zikomeye kuko ibipimo bw'ubumwe n'ubwiyunge byerekana ko kavuye kure.

Ati 'Nyanza muri iyi myaka itanu habayemo impinduka zikomeye cyane; hari ibintu bibiri byo kwishimira byahindutse rwose ku rwego rwo hejuru. Icyizere abaturage bafite ubuyobozi bw'inzego z'ibanze cyarazamutse kiva kuri 77,4% mu 2015 ubu kigeze kuri 95,6%. Ikindi ni ukwizerana hagati y'abaturage byazamutse birenga 90% bivuye kuri 88% .'

Ndayisaba yavuze ko kuba ibyo byarashobotse byaturutse ku mikoranire myiza iri hagati y'abayobozi b'Akarere ka Nyanza n'abafatanyabikorwa bako.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y' Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle yashimye intambwe Akarere ka Nyanza kateye mu gukumira amacakubiri

Ubushakashatsi bwa Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge, NURC (National Unity and Reconciliation Commission) bwashyizwe ahagaraga mu 2015 bwagaragaje ko Akarere ka Nyanza kaza imbere mu Ntara y'Amajyepfo mu bemeza ko hakiri Abanyarwanda bibona mu ndorerwamo z'amoko ku gipimo cya 67.1%.

Ibyo byatumye abayobozi mu Karere ka Nyanza ku bufatanye n'abafatanyabikorwa bahaguruka kugira ngo bakore ibishoboka byose bigishe abaturage kuva mu macakubiri ashingiye ku moko ahubwo bimakaze ubunyarwanda.

Mu 2019 Akarere ka Nyanza kaje ku isonga mu kwimakaza ibikorwa by'ubumwe n'ubwiyunge n'amanota 96%.

Bimwe mu bikorwa byakozwe mu Karere ka Nyanza bizamura ibipimo by'ubumwe n'ubwiyunge harimo kwegera abaturage no kubaganiriza; guhuza abakoze Jenoside bireze bakemera icyaha n'abo bahemukiye no gukora amatsinda y'ubumwe n'ubwiyunge.

Umukozi w'Akarere ka Nyanza ushinzwe guhuza ibikorwa by'amadini n'amatorero n'ubumwe n'ubwiyunge, Kubwimana Florence, yavuze ko Paruwasi Gatolika ya Nyamiyaga yatangiye urugendo rw'isanamitima n'ubwiyunge kuva mu 2018 aho kugeza ubu mu Karere hose bamaze guhuza abagera kuri 355.

Hatoranyijwe kandi imiryango yashatse ikabyara ariko ikaba itagira abayihemba cyangwa ngo itegeshwe urugori kuko abakayibikoreye bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo gikorwa cyatangiriye mu Murenge wa Mukingo gikwira mu Karere hose.

Pasiteri muri ADEPR Nyanza, Twagirayezu Theogène, yavuze ko bigisha baturage ijambo ry'Imana n'uko bakwiye kwiteza imbere ariko bakongeraho no kubasaba kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge kugira ngo babane neza batishishanya.

Ati 'Twahamagaye ibyiciro bitandukanye birimo abafunguwe bakoze Jenoside, abarokotse Jenoside, abagore bafite abagabo bafungiye Jenoside ndetse n'urubyiruko, ibyo byiciro birahugurwa tubaherekeza mu rugendo rw'isanamitima bigera aho abakoze Jenoside basaba imbabazi barazihabwa babana neza n'abo bahemukiye.'

Umukozi w'umuryango w'ubufatanye mu kubungabunga ubwisanzure bw'abapfakazi n'imfubyi binyuze mu murimo no kwiteza imbere (SEVOTA), Nishimwe Martha, yavuze ko mu Karere ka Nyanza bahakora ibikorwa byo guhuza imiryango y'abagore batewe inda n'ababiciye muri Jenoside.

Ati 'Muri Nyanza twatangiranye n'abagore 17 mu rugendo rw'isanamitima, nyuma y'umwaka n'igice dufata abandi 15. Ubu muri iyi myaka ibiri tumaze gukorana n'abagore 35 mu Karere ka Nyanza.'

Ndayisaba yabagiriye inama yo gukomeza gushyira imbaraga mu isanamitima no komora ibikomere Abanyarwanda basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kwita kuri gahunda zifasha urubyiruko gutambuka neza mu rugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge.

Pasiteri muri ADEPR Nyanza, Twagirayeze Theogene, yavuze ko bigisha baturage ijambo ry'Imana n'uko bakwiye kwiteza imbere ariko bakongeraho no kubasaba kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge
Umukozi w'Akarere ka Nyanza ushinzwe guhuza ibikorwa by'amadini n'amatorero n'ubumwe n'ubwiyunge, Kubwimana Florence
Bishimiye ko mu 2019 Akarere ka Nyanza kaje ku isonga mu kwimakaza ibikorwa by'ubumwe n'ubwiyunge n'amanota 96%

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akarere-ka-nyanza-mu-rugendo-ruva-ibuzimu-mu-by-ubumwe-n-ubwiyunge

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)