AMAFOTO : Akamwenyu ku bahamagawe bwa mbere, ubwuzu n'urukumbuzi…Imyitozo ya mbere y'Amavubi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bakoze iyi myitozo ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere nyuma y'amasaha macye bageze mu mwiherero aho babanje no gusuzumwa icyorezo cya COVID-19.

Ni nyuma y'amasaha macye kandi abageze muri uyu mwiherero mbere bakiriye bagenzi babo babiri basanzwe bakina hanze barimo Rwatubyaye Abdul ukina muri Macedonia na Ngwabije Bryan Clovis ukina muri SC Lyon yo mu Bufaransa babimburiye abakina hanze kugera mu mwiherero.

Ikipe y'Igihugu yahamagawe na Mashami Vincent, yagaragayemo amaraso mashya menshi dore ko hari abari basanzwe bahamagarwa mu ikipe y'Igihugu batahamagawe barimo Haruna Niyonzima wari usanzwe ari Kapiteni wayo.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/AMAFOTO-Akamwenyu-ku-bahamagawe-bwa-mbere-ubwuzu-n-urukumbuzi-Imyitozo-ya-mbere-y-Amavubi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)