AMAFOTO : Nyuma y'iminsi micye ateye ivi Muvandimwe wa Police FC yasezeranye mu mategeko #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muvandimwe Jean Marie Vianney yari yatereye ivi Umwari Rurangwa Irène mu mpera z'icyumweru gishize tariki 20 Kamena 2021 amwambika impeta amusaba ko yamubera umugore undi na we arabimwemerera.

Nyuma y'iminsi ine gusa, Uyu myugariro wa Police FC na Umwari Rurangwa Irène bahise bajya gusezerana imbere y'amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge.

Muvandimwe avuga ko nubwo icyorezo cya COVID-19 gikomeje kuvanga ibintu ariko ko bateganya gukora n'indi mihango yaba iyo gusezerana imbere y'Imana ndetse n'indi isanzwe ikorwa mu muco nyarwanda.

Bivugwa ko Muvandimwe na Umwari Rurangwa Irène bamaze imyaka umunani bakundana ubu akaba ari bwo biyemeje kubana nk'umugore n'umugabo.

Muvandimwe Jean Marie Vianney uherutse kugira ibibazo by'imvune, ari mu mpera z'amasezerano ye muri Police FC amazemo imyaka igera kuri itandatu.



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/AMAFOTO-Nyuma-y-iminsi-micye-ateye-ivi-Muvandimwe-wa-Police-FC-yasezeranye-mu-mategeko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)