Ibinyamakuru muri Uganda byacitse ururondogoro bivuga ko umuhanzi Eddy Kenzo wari umaze iminsi bivugwa ko ari mu rukundo n'umunyarwandakazi, Teta yaba yiboneye indi nkumi yamusimbuje.
Muri Mata uyu mwaka nibwo byavuzwe ko umukobwa Teta wagiye agaragara mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi zitandukanye ari mu rukundo na Eddy Kenzo.
Eddy Kenzo umuhanzi ukomoka muri Uganda unakunzwe cyane muri Afurika, kuri ubu yaba yariboneye indi nkumi ikomoka muri Tanzania.
Uyu mukobwa w'ikimero cyiza yitwa Bella Myra Bakhresa akaba umukobwa w'umuherwe wo muri Tanzania, Said Salim Bakhresa washinze Bakhresa Group ifite amakompanyi akomeye arimo n'uruganda rwa Azam.
Iyi nkumi y'imyaka 26 niyo bivugwa ko yakujeho umunyarwandakazi kwa Eddy Kenzo, ahinini bitewe n'amafoto y'aba bombi bagiye basohora basohokanye.
Mu biganiro aheruka kugirana n'ibitangazamakuru muri Uganda, Eddy Kenzo yavuze ko afite umukunzi mushya mwiza imbere n'inyuma.