RIB yamutaye muri yombi ku wa 31 Gicurasi 2021, ivuga ko imukurikiranyeho icyaha cyo guhakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe abatutsi n'icyaha cyo gukurura amacakubiri. Byose bifitanye isano n'ibiganiro yagiye atambutsa ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko YouTube.
Nta myaka ibiri irashira Karasira Aimable atangiye gutanga ibiganiro ku rubuga rwa YouTube rwe bwite ariko akanifashisha indi miyoboro y'abamuha rugari ngo anyuzeho ibitekerezo bye.
Ku wa 23 Gicurasi 2021, Karasira yakoze ikiganiro mpaka n'Umunyamakuru Agnès Uwimana Nkusi maze bagishyira ku miyoboro ya YouTube ya Karasira yitwa UKURI MBONA TV, gifite umutwe ugira uti 'Karasira avuze ku bumwe n'ubwiyunge. Ni inde wiyunga n'undi, nta kuri n'amateka, ntibizagerwaho'.
Muri icyo kiganiro, Karasira hari aho yumvikanisha ko FPR Inkotanyi ari yo iri inyuma y'ihanurwa ry'indege yari itwaye uwari Umukuru w'Igihugu, Habyarimana Juvénal ndetse akavuga ko ari byo byabaye imbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Hari aho agira ati 'Intambara yatangijwe na FPR Inkotanyi ishaka gutaha no gufata ubutegetsi mu 1990 mu gihe bari barasinye amasezerano buri ruhande rwizeye ko bagiye guhuza ingabo. Indege ya Habyarimana iraraswa, irashwe byabaye imbarutso, ni ukuvuga ngo abarashe iriya ndege bamenyekanye na bo bakagiye mu mateka.'
Akomeza agira ati 'Kuko ni indege yari irimo umukuru w'igihugu wari umukozi ntabwo twamunenga yakoreraga u Rwanda n'undi mukuru w'igihugu wakoreraga u Burundi n'Abafaransa bari barimo n'ibiki byose [â¦] ubwo rero ni bwo hahise haba imbarutso, Jenoside iraba.'
Ni muri iki kiganiro kandi avugamo ko Jenoside yakorewe Abatutsi itigeze itegurwa kuko ngo 'nta nama itegura Jenoside yigeze ikorwa'.
Ati 'Abantu badukurikiye bajye batekereza [â¦.] njya numva Bizimana [Dr Bizimana Jean Damascène, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG] avuga ukuntu Jenoside yatangiye, ngo abazungu baje mu 1959, 1973 yari Jenoside, ntabwo nshaka guhakana ibyo bintu.'
'Ariko kuki FPR itera mu ngingo zayo yari ifite iya Jenoside itari irimo, Jenoside yayishyizemo nyuma, FPR itera ntiyigeze ivuga ko Jenoside iri gutegurwa, ntabwo FPR yigeze ivuga iti muhagarike Jenoside [â¦]''
Yakomeje agira ati 'Ndumva no mu rubanza rwa Bagosora Urukiko rwa Arusha rwarabyanze rwemeza ko Jenoside itateguwe ariko ino ntiwabivuga, ugomba kugendera kuri CNLG, kugira guteâ¦'
Karasira na Uwimana kandi bumvikanisha ko kuva na kera Abatutsi bahoze basubiranamo barwanira ubutegetsi, agatanga urugero rw'Intambara yo ku Rucunshu.
Ati 'Ibyabereye ku Rucunshu, ni Abatutsi bamaranye, nta muzungu wari uhari, ni Abatutsi bapfaga ingoma; Abanyiginya n'Abega. Barimo uyu mugore usa nk'aho afatwa nk'umuntu w'umugome cyane, ni byo batwigishaga [â¦], Kanjogera bavuga ngo yajyaga azamukira ku mpinja. Ni ibintu bavuga.'
Karasira kandi hari aho agera muri icyo kiganiro akavuga ko ubwo Jenoside yari irangiye, abasirikare ba FPR bagiye bica abantu mu rwego rwo kwihorera.
Ati 'Jenoside irabaye, irarangira itwaye abantu benshi. Mu kurangira byaravuzwe harimo abantu bahunze bajya Congo [â¦] bamwe mu basirikare ba FPR kandi ndabumva, banavuga ko babihaniwe, barazaga bagasanga abantu babo babamaze bakihorera. Kugeza ubu ninde wari wiyunga n'undi muri ibyo byose ndi kuvuga ngo biyunge?'
Ni ibintu bitandukanye n'ukuri kuko nk'uko bizwi ingabo za FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside ndetse zitabara abicwaga n'Interahamwe.
Hari ikindi kiganiro Karasira yumvikanyemo atesha agaciro akazi gakomeye kakozwe n'Inkiko Gacaca aho agaragaza ko uburyo abazikoragamo nk'Abacamanza uburyo bashyizweho budasobanutse ibintu agereranya no kuba abantu babiri barwanaga nyuma umwe agacira undi urubanza.
Ati 'Abantu baburaniye inaha muri Gacaca, bashyizweho, ni ibanga gusa tubyihorere [â¦] ni ibintu twibikira, ariko Gacaca ibyo yakoze [â¦] hari hakwiriye kubamo abanyamahanga baza [â¦] abantu babiri barwanaga noneho umwe ari hejuru y'undi, undi aramubyukanye noneho wa muntu uri hejuru ye ngo ajye kumucira urubanza? Ibyo bintu se, ntabwo kenshi byumvikana.'
Amategeko ateganya iki?
RIB itangaza ko ibyaha ikurikiranyeho Karasira biteganywa kandi bigahanwa n'ingingo ya 5 n'iya 7 y'itegeko nº 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeranye n'icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibyaha bifitanye isano na yo.
Itegeko risobanura ko bifatwa nko guhakana Jenoside ku muntu ukorera mu ruhame igikorwa kigamije kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside atari Jenoside; kugoreka ukuri kuri Jenoside agamije kuyobya rubanda; kwemeza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside itateguwe.
Ukoze ibyo aba akoze icyaha, iyo ahamijwe n'urukiko gukora kimwe muri ibyo bikorwa ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n'ihazabu y'atari munsi y'ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.
Umuntu ufatwa nk'uha ishingiro Jenoside ni umuntu ukorera mu ruhame kandi ku bushake igikorwa kigamije gushimagiza Jenoside, gushyigikira Jenoside, kwemeza ko Jenoside yari ifite ishingiro.
Uwo muntu iyo ahamijwe n'urukiko gukora kimwe muri ibyo bikorwa ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n'ihazabu y'atari munsi y'ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.
Mbere yo gutabwa muri yombi, Karasira yari yaratumiwe n'Ubugenzacyaha yihanangirizwa ku magambo yari akunze gutangaza ku mbuga nkoranyambaga yaganishaga ku gupfobya Jenoside.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amagambo-rib-yashingiyeho-ita-muri-yombi-karasira-aimable