Amahame y'ibyiringiro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imibereho ikwiriye ya gikristo si yo yonyine ishingirwaho ibyiringiro by'agakiza. Ahubwo, ibyiringiro by'agakiza byagombye gushingira ku byo Umukiza yakoze ku buryo bushyitse, kandi ubugingo bushya muri Kristo ni bwo bwagombye gushingirwaho imibereho ikwiriye ya gikristo.

Ihame rya mbere: Ibyiringiro byacu bikwiriye gushingira ku kwizera Ibyanditswe Byera atari ku byo twibwira. Ukwizera kwacu bityo n'ibyiringiro byacu bigomba gushingira ku masezerano y'ukuri yo muri Bibiliya, aho gushingira ku byo twibwira. Uko Bibiliya ibikurikiranya ni uku: IBIHAMYA â€"â€"> KWIZERAâ€"â€">IBYO TWIBWIRA.

Ibyo twibwira ni nk'ibisubizo by'Umwuka cyangwa umutima. Bigomba gukurikira kandi bigasubiza uko twumva Ibyanditswe Byera, ariko ntabwo byatubera umushorera w'ibyo tugomba kwizera cyangwa uko agakiza kacu gateye.

Ihame rya kabiri: Ibyiringiro byacu bikwiriye gushingira ku kwizera ibihamya byo mu Byanditswe Byera atari mu mirimo yacu. Imirimo cyangwa guhinduka, kuba mu bugingo bwacu nk' ingaruka z'ubuntu bw'Imana bishobora guhamya ukuri k'ubugingo bwacu n'Imana. Tugomba icyakora kwitondera kudashingira ibyiringiro byacu kuri urwo rufatiro, kubera ko iyo umwizera atakaje ubusabane n'Imana ashobora kugaragara nk'utizera, by'umwihariko iyo bimaze igihe kirekire.

1 Abakorinto 3:1-4 "Bene Data, sinabashije kuvugana na mwe nk'uvugana n'ab'Umwuka, ahubwo navuganye na mwe nk'uvugana n'aba kamere, cyangwa abana b'impinja bo muri Kristo. 2 Nabaramije amata, sinabagaburiye ibyo kurya bikomeye: kuko mwari mutarabibasha, 3 kuko mukiri aba kamere. Ubwo muri mwe harimo ishyari, n'amahane, mbese ntimubaye aba kamere koko, ntimugenza nk'abantu? 4 Ubwo umuntu umwe avuga ati: Jyeweho ndi uwa Pawulo; undi akavuga ati: Jyeweho ndi uwa Apolo; ntibigaragaza ko muri aba kamere?"

Iyo tugendeye mu mirimo cyangwa ubugingo bwubaha ngo twerekane agakiza kacu, icyo gihe duhura n'ingorane zikurikira: Niba twubaha Imana ubu (ibyo dukeka ko ari byo bigaragaza agakiza), birashoboka ko ibyo byazahinduka mu gihe kizaza. Niba nyuma turetse kumvira Imana, ibyo bishobora kugaragaza (bishingiye ku byavuzwe haruguru) ko tutari abakristo b'ukuri. Nuko rero kumvira ntigushobora kwerekana ubukristo bwacu bityo ntigukwiriye kuba ishingiro ry'ibyiringiro byacu.

Gukora neza kw'ab'ubu si urufatiro rwiringirwa rw'agakiza. Ibyanditswe Byera bitubuza gushingira ibyiringiro cyangwa ubusabane bw'ukuri n'Imana ku gukora neza. Urugero, soma muri Matayo 7:13-23. Abahanuzi b'ibinyoma baza basa n'intama. Tekereza iyo bigira beza! Bagerageza gukora neza. Biyerekana nk'abakristo ntanga-rugero, inkingi z'itorero. (Imbuto zivugwa aha si iz'uko bitwara ahubwo ni iz'ibyo bigisha - reba muri Matayo 12:31-37).

Ariko ntibarakizera Kristo; nta bumwe bugaragara bafitanye na We (umurongo wa 23). Ahubwo, bwa mbere bariyizera ubwabo (umurongo wa 22). Ibikorwa byabo bisa n'aho ari byiza. Nuko bituma bibwira ko ari beza imbere y'Imana. Ariko barishuka. Bamenya bakerewe ko ibyiringiro by'agakiza bidashingira ku gukora neza.4

Imibereho ikwiriye ya gikristo si yo ishingirwaho ibyiringiro by'agakiza. Ahubwo, ibyiringiro by'agakiza byagombye gushingira ku byo Umukiza yakoze ku buryo bushyitse, kandi ubugingo bushya muri Kristo ni bwo bwagombye gushingirwaho imibereho ikwiriye ya gikristo.

Abakolosayi 3:1-4 "Nuko rero, niba mwarazuranywe na Kristo, mujye mushaka ibiri hejuru, aho Kristo ari, yicaye iburyo bw'Imana. 2 Mujye muhoza umutima ku biri hejuru, atari ku biri mu isi: 3 kuko mwapfuye, kandi ubugingo bwanyu bukaba bwarahishanywe na Kristo mu Mana. 4 Kandi ubwo Kristo ari We bugingo bwacu, na mwe muzaherako mwerekananwe na We muri mu bwiza."

Nk'uko Yohana abyerekana muri 1 Yohana 1:6-7, imibereho isa n'iya Kristo ni ikimenyetso cy'ubumwe bugaragara kandi cy'uko umuntu agendana n'Umwami mu mucyo.

1Yohana 1:6-7 "Ni tuvuga yuko dufatanije na Yo, tukagendera mu mwijima, tuba tubeshye tudakurikiza ukuri: 7 ariko rero, iyo tugendeye mu mucyo nk'uko na Yo iri mu mucyo, tuba dufatanije ubwacu, kandi amaraso ya Yesu Kristo Umwana wayo atwezaho ibyaha byose."

Icyakora imibereho ikwiriye ya gikristo, ntabwo iba buri gihe ikimenyetso cy'ubumwe nyakuri kuko iyo abizera bavuye muri ubwo bumwe (n'Imana) igihe uko cyareshya kose baba bagaragaza imirimo ya kamere ndetse bakaba bagaragara nk'abatizera. Nk'uko byavuzwe mbere, Intumwa Pawulo abivuga iyo ashushanya umuntu wa kamere nk' "abantu-buntu" muri 1 Abakorinto 3:3-4.

'3 Kuko mukiri aba kamere. Ubwo muri mwe harimo ishyari, n'amahane, mbese ntimubaye aba kamere koko, ntimugenza nk'abantu? 4 Ubwo umuntu umwe avuga ati: jyeweho ndi uwa Pawulo; undi akavuga ati: jyeweho ndi uwa Apolo; ntibigaragaza ko muri aba kamere?'

Kwitwara nk'umuntu-buntu ni ukwitwara nk'abatazi Umukiza. Intumwa Pawulo ntiyibazaga cyangwa se ngo ihinyure ko abo bakijijwe. Yahamije ibyo yemera ku gukizwa kwabo, ariko bakitwara nk'aba kamere aho kwitwara nk'ab'Umwuka w'Imana. Ibi bituma bagaragara nk'abantu basanzwe, nk'abantu batagira imbaraga zikiza za Kristo, mu gihe mu by'ukuri bari muri Kristo n'Umwuka aba muri bo.

Muri make amahame y'ibyiringiro by'abizera, akwiye gushingirwa bwa mbere ku murimo Kristo yaje gukora. Ikindi ni ukwita no gushyira mu bikorwa ibyanditswe byera (Bible).

Source: Bible.org

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Amahame-y-ibyiringiro.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)