Amajyaruguru: Urubyiruko ruri mu bukangurambaga budasanzwe bwo gukumira Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Inyubako zikoreramo ubuyobozi bw
Inyubako zikoreramo ubuyobozi bw'inzego z'ibanze ni hamwe mu haganwa n'abantu benshi hakenewe ko bafashwa mu bwirinzi bwa Covid-19

Urwo rubyiruko rugizwe n'abasore n'inkumi rutangaza ko mu bukangurambaga rumaze iminsi rukora, bugamije kugenzura uko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ashyirwa mu bikorwa, badasiba kubona abanyuranya n'ayo mabwiriza.

Byiringiro Robert, ukuriye urubyiruko rw'Abakorerabushake mu Karere ka Musanze, yagize ati “Mu bukangurambaga dukora, ntidusiba kubona abanyuranya n'amabwiriza yo kwirinda icyorezo Covid-19. Hari abagaragara bagendagenda mu mihanda batambaye neza udupfukamunwa, abandi batahurwa mu tubari bahanywera inzoga, bamwe muri bo banasinze kandi tuzi neza ko bitemewe”.

Ati “Ikibabaje kurushaho ni uko hari abanga gutanga amakuru y'aho ibyo bikorwa bibera nyamara babizi neza. Bakabiharira inzego zishinzwe gukurikirana abayarengaho, bo ntibabigire ibyabo. Urebye ntabwo dutuje mu gihe hakigaragara ibikorwa nk'ibi bikomeje gutuma habaho ubwiyongere bw'icyorezo Covid-19, ari yo mpamvu ubukangurambaga twabwongeyemo imbaraga, tukaba twashyizeho na gahunda yo gukora amagenzura mu masaha ya nijoro, kuko ari na bwo ibyo bikorwa byinshi bigaragara”.

Kigali Today yifashishije imibare Minisiteri y'Ubuzima ishyira ahagaragara buri munsi, y'uko ubwandu bwa Covid-19 buhagaze mu gihe cy'iminsi itanu ishize mu Ntara y'Amajyaruguru, ni ukuvuga guhera tariki 16 kugeza tariki 20 Kamena 2021, igaragaza ko Akarere ka Musanze ari ko kari ku isonga mu tugize Intara y'Amajyaruguru mu kugira umubare munini w'abanduye Covid-19, kuko abayanduye muri icyo gihe bagera ku 154.

Ubukangurambaga ngo bararushaho kubukora no mu masaha ya nijoro kuko nabwo batahura abantu benshi baba barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19
Ubukangurambaga ngo bararushaho kubukora no mu masaha ya nijoro kuko nabwo batahura abantu benshi baba barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Gakurikirwa n'Akarere ka Burera gafite abantu 116, Akarere ka Rulindo hagaragara abanduye 64, Gicumbi 67 mu gihe Akarere ka Gakenke ariko kaza inyuma gafite 36.

Igiteranyo cy'iyi mibare kigaragaza ko mu turere uko ari dutanu tugize intara y'Amajyaruguru, mu gihe cy'iminsi itanu ishize, hagaragaye abantu banduye Covid-19 bagera kuri 439 hagati y'ayo matariki.

Urubyiruko rwemeza ko ubu bwiyongere buhangayikishije, ibituma bakangurira buri wese kutagoheka mu gihe bikimeze gutya.

Uwitonze Patricie, umwe mu bagize urubyiruko rw'Abakorerabushake mu Karere ka Gakenke na we avuga biyemeje gukora na nijoro.

Ati “N'ubwo twari dusanzwe dukora ubukangurambaga mu baturage, dusanga igihe kigeze ngo turusheho kubwongeramo imbaraga, cyane cyane mu bugenzuzi dukora mu gihe cy'amasaha y'ijoro; kuko byagaragaye ko hari abantu bari bamaze kwirara, bitwikira ijoro, bakaduca mu rihumye, bakarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. Aho usanga bamwe bahuriye nko mu tubari, ibirori bitemewe cyangwa andi mahuriro bakora mu buryo bunyuranyije n'amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo”.

Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu iherutse gushingira ku byemezo by'Inama y'Abaminisitiri yateranye tariki 12 Kamena 2021, n'isesengura ryakozwe n'inzego z'ubuzima; maze ishyiraho ingamba zihariye mu turere tumwe na tumwe, zatangiye kubahirizwa guhera tariki 17 Kamena 2021, hagamijwe gukumira ubwiyongere bw'icyorezo Covid-19.

Mu Ntara y'Amajyaruguru imirenge 10 yo mu Turere twa Burera na Gicumbi, mu gice cyegereye umupaka uhuza u Rwanda n'igihugu cya Uganda, yashyiriweho amasaha ntarengwa, yo kuba ingendo zitagomba kurenza saa moya z'ijoro kugeza saa kumi za mugitondo.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)