Amarangamutima y’umunyamakuru Bujyacyera washinze ishuri biturutse ku nkovu zo kwiga nabi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri shuri riherereye mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Ngarama aho uyu musore avuka. Ryatashywe ku wa 16 Kamena 2021 umunsi wahujwe n’umunsi w’umwana w’umunyafurika.

Ni ikigo cy’ishuri gifite ahantu ho kwigira no kwidagadura kandi kizatanga serivisi zitandukanye nk’ishuri ry’incuke, serivisi zita ku mirire ku bana, uburezi binyuze muri siporo, umuziki na sinema ndetse n’isuku n’isukura.

Kizatanga serivisi z’abaturage nko kwigisha ubuzima bw’imyororokere, kandi ababyeyi baziga uburyo bwo gutegura indyo yuzuye n’izindi serivisi zijyanye no kurwanya imirire mibi.

Ku ikubitiro Guteramn yahereye iwabo ku ivuko ariko avuga ko ateganya gushinga ibigo byinshi mu gihugu hose mu gihe azabona ubushobozi.

Iki kigo gitahwa hari Visi Meya ushizwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gatsibo, Kantengwa Mary, washimye igitekerezo cya Guterman n’abandi bayobozi b’inzego z’ibanze n’umuryango Nufashwa Yafasha ndetse na komite y’ababyeyi.

Guterman yabwiye IGIHE ko igitekerezo cyo gushinga iri shuri yakigize kuva kera kuko yumvaga ubuzima yakuriyemo atifuza ko hari umwana w’umunyarwanda wabukuriramo.

Ati “Nakuriye mu bukene, aho naryaga rimwe ku munsi, aho ntashoboraga kubona ibikoresho by’ibanze by’ishuri, nkirukanwa inshuro nyinshi kubera kubura amafaranga y’ishuri, kugeza ubwo nahagaritse amasomo yanjye igihe cy’umwka kubera kubura ubwishyu bw’amafaranga y’ishuri , icyo gihe byansabye gushaka imirimo y’ingufu nkiri muto kugira ngo mbone amafaranga yo gukomeza kwiga.”

Akomeza avuga ko byamusigiye igikomere mu myigire ye ndetse bituma ashyira imbaraga mu kazi yakoraga ashakisha uko yasubira kwiga agize Imana aza gukomeza amashuri ndetse araminuza abona na Masters.

Ati “Ibyo byansigiye inkovu ku mutima abo twiganaga baransiga mu mashuri atari uko ndi umuswa ahubwo ari ubushobozi buke. Maze kugira aho ngera mfashijwe n’abantu nanjye ngira intego yo kugira abantu nzafasha atari mu myigire gusa ahubwo no mirire ndetse n’ibindi nkenerwa.”

Abana biga muri iki kigo cya Guterman bahabwa ibikoresho byose bakeneye ndetse ikigo gifite imashini zidoda imyambaro ku buryo ntawe ushobora kugira ikibazo cy’imyenda y’ishuri n’iyindi yo kwambara mu buzima busanzwe.

Umuryango Nufashwa Yafasha watangiye mu 2014, ufite abagenerwabikorwa bagera kuri maganabiri b’abana n’ababyeyi. Iri shuri rizakira abana b’inshuke bagera ku ijana naho abandi barenga 50 biga mu bindi byiciro bazajya bahahurira nyuma y’amasomo no mu biruhuko.

Ibikorwa byo kubaka iri shuri byatewe inkunga na Western Flanders Province (Intara y’Uburengerazuba y’Abafurama mu Bubiligi), Umuryango w’Ababiligi Umubano Vzw ndetse n’umuryango w’Abasuwisi witwa SpendeDirekt.

Mu Ukwakira 2019 Nufashwa Yafasha Organization yegukanye igikombe cya serivise nziza nk’umuryango utari uwa Leta w’ubugiraneza.

Iri shuri ryuzuye ritwaye miliyoni 50 Frw
Guterman yashinze ishuri nyuma y'ubuzima butoroshye yanyuzemo akiga mu buryo buruhije



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)