Mwemere Ngirinshuti, umukinnyi wakiniye mu makipe atandukanye hano mu Rwanda yavuze byinshi biba mu mupira w'amaguru hano mu Rwanda yitsa cyane ku marozi yagiye avugwa mu bakinnyi bo mu Rwanda. Ni mu kiganiro Urukiko rw'imikino kibera kuri Radio 10 yari yatumiwemo nk'umutumirwa.
Mwemere Ngirinshuti yavuze ko mu gihe habaga hari umukinnyi ukina ku mwanya runaka usa n'uwundi maze akumva amakuru ko yagiye mu bapfumu wasangaga nawe agiyeyo kandi bikaba ku bakinnyi benshi. Ngo rimwe na rimwe usanga n'amafaranga umukinnyi ahembwa ashiriye mu bapfumu no mu kugura amarozi kugirango umukinnyi runaka atajya hejuru y'undi.
Umunyarwanda yabivuze ukuri ko iby'abapfu biribwa n'abapfumu, nubwo usanga hari bamwe mu bakinnyi bishora mu bapfumu baziko ariho bazabonera amakiriro kugirango bakemure ibibazo bitandukanye bagenda bahura nabyo, usanga hari abo bidakemuka ahubwo nutwo babonye tukagenda dushirira mu bapfumu.
Mwemere ahishuye ibi nyuma yuko hashize igihe kinini havugwa amarozi mu bakinnyi b'umupira w'amaguru hano mu Rwanda. Ibi byagiye bivugwa nyuma y'imikino itandukanye yagiye ihuza amakipe hano mu Rwanda aho zimwe bavugaga ko zikoresha amarozi kugirango zibashe gutsinda imikino itandukanye ndetse izindi zikavugwaho gukoresha amarozi kugirango zidatsindwa.
Mwemere Ngirinshuti yavuze ku marozi aba mu bakinnyi mu Rwanda
Source : https://yegob.rw/amarozi-mu-bakinnyi-babanyarwanda-uko-imishahara-ishirira-mu-bapfumu-nibindi/