Amavubi azajya ajyamo uwiyushye akuya? 60% by'ababanzagamo barasigaye, 11 beza batahamagawe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uretse no mu Rwanda no muri Brazil benshi bafata nk'igicumbi cya ruhago ku Isi, iyo ikipe y'igihugu yahamagawe usanga havugwa byinshi, kuki uyu atahamagawe, kuki uyu yahamagawe, kuri iyi nshuro mu Rwanda Mashami Vincent yakoze impinduka zatunguye benshi ndetse bamwe batangira kwemeza ko yaba ari iherezo ku bari bameze nk'abafashe ibibanza mu ikipe y'igihugu.

Ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize tariki ya 29 Gicurasi, Mashami Vincent yahamagaye ikipe y'igihugu y'u Rwanda yitegura imikino 2 ya gicuti na Centre Afrique.

Muri uru rutonde rw'abakinnyi 34 hagaragayemo gutungurana kuko amwe mu mazina aremereye atigeze arugaragaraho ndetse no mu nkuru zacu zatambutse twagiye tugaruka ku mpamvu aba bakinnyi batahamgawe.

Iyo urebye abakinnyi bahamagawe, abatarahamagawe bakwiye kugira amakenga kuko zishobora kuzahinduye imirishyo, uyu munsi ntibahamagawe ariko na none ibyabaye none n'ubutaha byazaba, akaba ari umwanya mwiza wo kwitekerezaho.

Nubwo atahamagaye amazina yari asanzwe amenyerewe mu Mavubi, benshi bashimye icyemezo yafashe kuko biri buhe umwanya abatarahamagawe kwiterezaho.

Hatitawe ku mpamvu yari buri umwe utarahamagawe, muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe abakinnyi 11 beza bari basanzwe bahamagarwa mu ikipe y'igihugu ubu batahamagawe, aho 60% ari abari basanzwe bafite umwanya ubanza mu kibuga.

Kwizera Olivier â€" Umunyezamu

Kwizera Olivier asanzwe ari we munyezamu wa mbere w'ikipe y'igihugu Amavubi, gusa ntiyahamgawe bigendanye n'ikibazo cy'imyitwarire amaze iminsi agaragaraza, aho umutoza yavuze ko hari ibyo agomba gukosora.

Omborenga Fitina â€" Myugariro wo ku ruhande rw'iburyo

Ni umukinnyi ntasimburwa mu ikipe ye ya APR FC ndetse no mu ikipe y'igihugu iyo yahamagawe biba bizwi ko ari ukubanzamo, gusa kuri iyi nshuro ntabwo yahamagawe aho yisabiye umutoza kutamuhamagara bitewe n'ikibazo cy'imvune aho yashakaga umwanya wo kuruhuka, na raporo z'abaganga ba APR FC zemeje ko atemeze neza.

Imanishimwe Emmanuel Mangwende â€" Myugariro wo ku ruhande rw'ibumoso

Yaba mu ikipe ye ya APR FC ndetse no mu Mavubi, ni umukinnyi ubanzamo, ntabwo na we yahamgawe kubera ikibazo cy'imvune aho na we yasabye umutoza kutamuhamagara.

Usengimana Faustin â€" mu mutima w'ubwugarizi

Ni umukinnyi wa Police FC ndetse yari asanzwe abanzamo, byari bigoranye mu minsi yashize kubona ikipe y'igihugu yahamgawe atarimo. Uyu myugariro ntabwo yahamgawe bigendanye n'uko ahagaze hakaba harahawe amahirwe abo umutoza abona bameze neza.

Rugwiro Herve â€" mu mutima w'ubwugarizi

Rugwiro Herve Amadeus asanzwe ari kapiteni wa Rayon Sports ndetse ni umukinnyi w'ikipe y'igihugu kuko ntibyari bisanzwe ko umutoza ahamgara ngo amusige, gusa muri iyi minsi ntibimeze neza no mu ikipe ye ntarimo kubona umwanya wo gukina, kikaba ari igihe cyiza cyo kwitekerezaho.

Yannick Mukunzi â€" Mu kibuga hagati

Yannick Mukunzi asanzwe ari umukinnyi ufite umwanya ubanzamo mu ikipe y'igihugu, umutoza akaba ataramuhamagaye kuko no mu ikipe ye ya Sandvikens IF muri Sweden adakina kubera ikibazo cy'imvune aho amaze hanze ukwezi, ubu akaba ari bwo arimo gukiruka.

Ally Niyonzima â€" Mu kibuga hagati

Ni umukinnyi wa Azam FC muri Tanzania, ubusanzwe no mu ikipe y'igihugu abanzamo, ariko nyuma yo gutakaza umwanya wo gukina muri Azam FC, arasabwa kwitekerezaho kugira ngo agaruke mu bihe bye.

Muhire Kevin â€" Mu kibuga hagati, yanasatira anyuze ku mpande

Muhire Kevin ni umukinnyi wa Rayon Sports, ashobora gukina mu kibuga hagati cyangwa se akaba yanasatira anyuze ku mpande, si umukinnyi ubanza mu kibuga mu Mavubi ariko na none si umukinnyi ushobora kubura muri 18 bafashishwa ku mukino mu buryo bworoshye. Siyahamagawe bitewe n'ikibazo cy'imvune afite.

Haruna Niyonzima - Inyuma y'umwataka cyangwa gusatira anyuze ku mpande

Haruna Niyonzima, ni kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, akina inyuma y'umwataka cyangwa na we agasatira anyuze ku ruhande, bigendanye n'ibihe arimo muri Tanzania mu ikipe ye ya Yanga aho atarimo gukina, hakiyongeraho ibibazo by'umuryango, umutoza yahisemo kutamuhamagara.

Suira Ernest â€" Rutahizamu

Sugira Ernest niyo atabanza mu kibuga mu Mavubi ariko aba ari kuri 18 bagomba kwifashashwa ku mukino, ni rutahizamu ukunzwe n'abanyarwanda bigendanye n'ibitego atsinda by'ingenzi kandi mu gihe cya nyacyo, bitewe n'uko arimo kwitwara muri Rayon Sports, ntabwo umutoza yamuhamagaye ahubwo yamusabye kwitekerezaho.

Sibomana Patrick Papy â€" Semababa

Papy ni umukinnyi usatira anyuze ku ruhande rw'ibumoso, na we ni umukinnyi w'ikipe y'igihugu akunze guhamagarwa, ariko na we nyuma yo kuva muri Tanzania mu ikipe ya Yanga akaba ari muri Police FC bisa nk'aho umutoza yamuhaye ubutumwa bwo kwitekerezaho akagaruka mu bihe bye akaba yakongera guhamagarwa.



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-azajya-ajyamo-uwiyushye-akuya-60-by-ababanzagamo-barasigaye-11-beza-batahamagawe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)