Ambasaderi w'u Rwanda muri Marocco yasuye ikipe y'igihugu ya Beach Volleyball anagirana ibiganiro n'umuyobozi wa CAVB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa gatanu, tariki 25 Kamena 2021, Ambasaderi w'u Rwanda muri Maroc, Madame Zaina NYIRAMATAMA yasuye ikipe y'igihugu hano mu mujyi wa Agadir aho iri gukina irushanwa rya FIVB Beach Volleyball Continental Cup 2021.

Mu masaha ya nyuma ya saa sita ni bwo uyu muyobozi yageze kuri Hotel Atlas Amadil ho iyi kipe icumbitse.

Mu ijambo yagejeje ku bakinnyi n'abandi bahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa, Madame Nyiramatama yababwiye ko umukino wa Volleyball ufite byinshi wakungukira mu mubano w'ibihugu byombi ; Repubulika y'u Rwanda ndetse n'Ubwami bwa Maroc. Yabasabye kandi gukomeza kuba abakinnyi bahamye, bakarangwa no kugira ubunyamwuga mu byo bakora, btyo bakaba icyigererezo ku bakinnyi b'ejo hazaza.

Abakinnyi bahagarariye abandi, Nzayisenga Charlotte na Ntagengwa Olivier bamushimiye ko yafashe umwanya akaza kubasura, bamubwira ko n'ubwo bamaze gusezererwa mu irushanwa hari amasomo menshi barikuyemo. Bamugaragarije ko imwe mu mbogamizi bahuye nazo harimo kutabona amarushanwa akomeye nk'uko abo bari bahanganye bahora bayakina.

Nyuma y'iki gikorwa kandi Madame Ambasaderi Nyiramatama aherekejwe n'umuyobozi w'akarere ka gatanu muri Volleyball, Ruterana Fernand Sauveur n'Umunyamabanga Mukuru wa FRVB, Mucyo Philbert bagiranye ibiganiro n'Umuyobozi w'Impuzamashyirahamwe ya Volleyball muri Afrika, CAVB, Madame Bouchra HAJIJ.

Muri ibi biganiro abayobozi bombi bagarutse ku masezerano y'ubufatanye aherutse gusinywa hagati ya Leta y'u Rwanda n'Ubwami bwa Maroc agendanye n'ibice byinshi by'ubuzima harimo na Volleyball.

Madame Hajij yijeje ko CAVB izakomeza gufatanya n'amashyirahamwe y'abayamuryango mu guteza imbere Volleyball ku mugabane wa Afrika by'umwihariko mu Rwanda igana mu cyerekezo cy'iterambere isi igezemo.
Impande zombi zemeranije ko zizakomeza kugirana ibiganiro bigamije gushyiraho imikoranire irambye ndetse no gutegura imishinga igamije guteza imbere Volleyball y'u Rwanda.

Madame Bouchra HAJIJ ni umubyeyi wakinnye Volleyball mu makipe nka Forces Armées Royales, Fath Union Sport de Rabat, and Crédit Agricole, akinira ikipe y'igihugu ya Maroc imyaka 18. Yatorewe kuyobora CAVB ku itarki 25 Ukwakira 2020, muri mandat y'imyaka ine.

The post Ambasaderi w'u Rwanda muri Marocco yasuye ikipe y'igihugu ya Beach Volleyball anagirana ibiganiro n'umuyobozi wa CAVB appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ambasaderi-wu-rwanda-muri-marocco-yasuye-ikipe-yigihugu-ya-beach-volleyball-anagirana-ibiganiro-numuyobozi-wa-cavb/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ambasaderi-wu-rwanda-muri-marocco-yasuye-ikipe-yigihugu-ya-beach-volleyball-anagirana-ibiganiro-numuyobozi-wa-cavb

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)