Amezi atatu ashize yagaragayemo umubare munini w'impinja zavutse zitagejeje igihe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abaganga bakorera mu bitaro birimo ibyo ku Muhima mu Mujyi wa Kigali na Nyamata mu Karere ka Bugesera bemereye RBA ko abana bavutse igihe kitageze n'abavukanye ibibazo bitandukanye birimo iby'ubuhumekero biyongereye mu mezi atatu ashize.

Umwe mu baganga bakurikirana aba bana mu Bitaro bya Muhima yagize ati 'Nko muri iyi minsi aha hantu hakurikiranirwa abana urebye nk'abo twakiriye mu mezi atatu ashize ni 145.'

Undi ati 'Ibigaragara muri ayo mezi guhera mu kwa Kane byagaragaye ko turi kwakira abana barenze abo twari dusanzwe twakira.'

Yongeyeho ko mu mpinja ziri kugaragara muri ibi bitaro harimo izavutse igihe kitageze n'izihumeka nabi n'izavukanye umunaniro.

Aba babyeyi barwarije abana mu Bitaro bya Muhima babwiye RBA ko impinja zabo zavukanye ibibazo biturutse ku buryo babyayemo. Hari nko kubyarira mu nzira, gutinda kujya kwa muganga igihe bagize ibise n'ibindi.

Umwe muri aba babyeyi yagize ati 'Umwana wanjye yavutse atagejeje igihe, inda yarikoroze ariko kubera kutabimenya bigeze nijoro nibwo nagiye kwa muganga bahita basanga umwana yaje.'

Umuyobozi Ushinzwe Serivisi z'Ubuvuzi muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr. Ntihabose Corneille, ahakana ko nta mibare y'abana barwaye yazamutse, ariko agashimangira ko iyo yiyongereyeho gato biba ari umukoro kuri Minisiteri y'Ubuzima.

Ati 'Nta mpinduka nini zabayemo ni igihe gitoya, ubona ko imibare y'abana bari mu bitaro ari myinshi ariko iyo ugereranije n'ikindi gihe usanga nta kinyuranyo kinini kirimo ariko bikaduha umukoro kuko bariya bana ni bo bavamo abashobora kuducika, kuko baba bafite ibyago by'uko kubatabara bitugora aho bisaba kubongera umwuka n'indi miti.'

Yakomeje kugira inama ababyeyi yo kujya bajya kwisuzumisha hakiri kare kubera ko ibigo nderabuzima n'ibitaro bihari kugira ngo bibafashe.

Mu Bitaro bya Muhima ni hamwe mu hagaragaye abana benshi bavutse igihe kitageze



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amezi-atatu-ashize-yagaragayemo-umubare-munini-w-impinja-zavutse-zitagejeje

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)