Ni ubutumwa bukubiye mu mashusho y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, bujyanye n'ukwezi kwahariwe kuzirikana ku burere bw'umwana.
Muri ayo mashusho Ange Kagame avugamo ati 'Ndi umubyeyi unyuzwe', nyuma y'uko ku wa 19 Nyakanga 2020 we na Bertrand Ndengeyingoma bibarutse umwana w'umukobwa w'imfura.
Yavuze ko imyaka ya mbere y'ubuzima bw'umwana ni ingirakamaro, kubera ko ibyo ahura nabyo n'imibanire ye n'abandi bigena imikurire y'ubwonko bwe.
Yashimangiye ko abana bigira byinshi mu mikino guhera bakivuka, ariko byose bikajyana no kuba bafite buzima bwiza, babonye ibibatunga bakeneye.
Ati 'Gukina bituma umwana abasha kwimenya akamenya n'abandi. Impinja zigenda zivumbura ibintu biri hafi yazo. Icy'ingenzi ababyeyi bashobora gukora mu gufasha ubwonko bw'umwana gukura neza harimo kumenya umwana, kumusobanukirwa cyangwa gusobanukirwa ibyo akenera ndetse no kongera ubusabane n'umwana nk'uko abahanga babyita ubusabane bwo kwiganana.'
Ubwo buryo bwo kwiganana bukorwa nk'iyo umwana agusekeye cyangwa akavuga akantu runaka, umubyeyi akamwigana.
Yakomeje ati 'Kwiganana ntabwo ari ibintu bihita byikora iyo ukibigerageza bwa mbere. Ariko uko ugenda ubikora, birushaho kuborohera no kubaryohera mwembi, ari umwana n'umubyeyi.'
Mu gukina ngo umwana agenda avumbura ibintu byinshi, cyane ko uko agerageza ikintu kimwe ahita abona n'ikindi gishoboka.
Ange Kagame yavuze ko umwana yiga byinshi mu mikino y'uburyo bubiri, gukina n'abantu bakuru cyangwa n'abo bangana.
Yakomeje ati 'Gukina bishobora gukorwa igihe wonsa cyangwa ugaburira umwana wawe, igihe umuhindurira imyenda, cyangwa se igihe umwuhagira. Icyo gihe cyose ni amahirwe yo gushyikirana n'umwana binyuze mu mikino no kwiga hagati y'abana n'abantu bakuru.'
'Ababyeyi bakwiye kumva ko igihe umwana agusekeye nawe ukamusubiza udakwiye kugarukira aho, ahubwo ukomerezaho mugakina, icyo gihe uba wubaka ubwonko bw'umwana.'
Yavuze ko atari imikino ihambaye, kuko gusekera umwana no kwita ku marangamutima ye bimufasha, kandi bikaba inshingano y'ababyeyi bombi.
Ati 'Ni ingenzi cyane kandi ko ababyeyi bombi, umubyeyi w'umugabo n'umugore bakina n'umwana wabo. Uko ufata umwanya ugasubiramo ubwo busabane buri munsi, uba utegura umwana wawe, umwubakira umusingi w'ubuzima mu kwiga no gukemura ibibazo.'
Abahanga bagaragaza ko iminsi 1000 ya mbere y'umwana ari ingenzi cya ku buryo igomba kwitabwaho cyane.