Ange Kagame yasangije ababyeyi ibyafasha mu kubaka ubwonko bw’abana babo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ange Kagame ni umukobwa rukumbi wa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame. Muri Nyakanga 2019 ni bwo yashyingiwe, maze ku wa 19 Nyakanga 2020 yibaruka umukobwa w’imfura ye.

Ntabwo akunze kugaragara mu itangazamakuru, gusa yifashisha imbuga nkoranyambaga ze, cyane cyane Twitter, agasangiza abarenga ibihumbi 276 bamukurikira ibitekerezo bye ku ngingo zinyuranye.

Mu mashusho yashyizwe hanze n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, Unicef, ishami ry’u Rwanda; uyu mubyeyi yasangije bagenzi be amasomo y’ingenzi bakwiriye kwitaho, yafasha mu mikurire y’ubwonko bw’umwana.

Ange Kagame yavuze ko imyaka ya mbere y’ubuzima bw’umwana ari ingenzi kuko ari yo igena imikurire ye.

Ati “Imyaka ya mbere y’ubuzima bw’umwana ni ingirakamaro kubera ko ibyo ahura na byo n’imibanire ye n’abandi bantu b’ingenzi kuri we, ari bimwe mu bigena imikurire y’ubwonko bwe.”

Yavuze ko ibi birenga gukura gusa, ahubwo bikagira n’ingaruka ku myigire y’umwana. Ati “Uyu musingi wo mu myaka ya mbere kandi ugira ingaruka ku buzima bw’umuntu bwose ari mu myigire, imigenzereze, imiterere ndetse n’ubuzima bwo mu mutwe.”

Mu gufasha abana mu bijyanye n’imikurire y’ubwonko bwabo, Ange Kagame yavuze ko ababyeyi bakwiye kugira umwanya wo gukina n’abana babo kandi bakamenya ko kubikora ari ngombwa.

Ati "Abana bahora bakina kandi bakigira mu mikino. Indi mibanire n’abandi ibafasha mu mikurire, ariko kamere y’umwana ni cyo gikorwa cy’ibanze, birumvikana ko niba umwana atabonye indyo yuzuye, cyangwa akaba adafite ubuzima, bizamugora gukina."

"Umwana atangira gukina akivuka. Mu ntangiriro, impinja zivumbura ibigize ubuzima zikoresheje ingingo z’ibyiyumviro. Gukina bituma umwana abasha kwimenya, akamenya n’abandi. Nyuma, impinja zigenda zivumbura ibintu biri hafi yazo."

Ikindi ngo gifasha umwana mu mikurire y’ubwonko bwe ni uko ababyeyi bamufasha binyuze mu cyitwa "kwigana".

Ati "Icy’ingenzi ababyeyi bashobora gukora mu gufasha ubwonko bw’umwana gukura neza harimo kumenya umwana, kumusobanukirwa cyangwa gusobanukirwa ibyo akenera ndetse no kongera ubusabane bw’umwana nk’uko abahanga babyise ubusabane bwo kwiganana".

Yuvuze ko kwigana ari nk’umukino. Akamaro k’ubwo busabane ni uko umwana agusekera, agakora ikimenyetso, noneho umubyeyi cyangwa se undi muntu mukuru umwegereye akamwigana akora ibyo umwana yatangiye akora.

Ati “Urugero, umwana uvugije urusaku, umubyeyi na we aramwigana. Umwana yatunga agatoki ku kintu, umubyeyi na we akareba aho umwana amweretse ndetse na we agatungayo urutoki. Aha ni ho bishingira ko mwese mujya muri icyo gikorwa icyarimwe.”

Yabwiye ababyeyi kandi ko kwiganana atari ibintu bihita byikora iyo ukibigerageza bwa mbere ariko yemeza ko uko ugenda ubikora, birushaho kuba byiza ku mpande zombi, ni ukuvuga ku mwana no ku mubyeyi.

Ange Kagame yavuze ko gukina bifasha umwana kuba yavumbura ibintu bishya kuko uko agenda akina ari nako agenda yiyubakamo ubushobozi bwo gusobanukirwa byinshi bishya.

Ati “Kuri buri mwana muto, ni byiza ko ibintu byose by’ingenzi abyiga binyuze mu mikino. Gukina ni ukuvumbura, gukina, ni ukugerageza ibintu, mu kugerageza ikintu kimwe ubona n’ikindi gishoboka. Gukina ni ukugerageza kwiyubakamo ubushobozi bwo gusobanukirwa uko Isi iteye.”

Ange Kagame kandi yavuze ko mu myaka ibiri ya mbere y’ubuzima, umwana yiga ku buryo bubiri bw’ibanze. Gusa ngo ku ruhinja ruto, icyitabwaho ni ubusabane n’umubyeyi, kureba no gukoresha amajwi.

Ati “Ubwa mbere, ni ugukina n’abantu bakuru. Abana bakunda kurebera ku byo abantu bakuru bakora. Umuntu mukuru ugendagenda, uririmba, useka cyangwa ubabwira inkuru. Ni ingenzi kandi ko ababyeyi bombi, umubyeyi w’umugabo n’umugore bakina n’umwana wabo.”

Ange Kagame yavuze ko ubundi buryo bwa kabiri ari na bwo bw’ingenzi bubaho igihe umwana akinisha ibintu binyuranye n’iyo akina n’abana bo mu kigero cye.

Yavuze ko ku babyeyi by’umwihariko gukina bishobora gukorwa mu gihe bari konsa cyangwa barimo kugaburira umwana, igihe cyo kumuhindurira imyenda cyangwa se igihe cyo kumwuhagira.

Ati “Ibi byose ni ibikorwa by’ubusabane no kwiga hagati y’abana n’abantu bakuru. Ababyeyi bakwiye kwiyumvisha ko iyo usekeye umwana akagusubiza udakwiye kugarukira aho ahubwo ukomerezaho mugakina, icyo gihe uba wubaka imikoranire hagati y’ingirangingo zigize ubwonko bw’umwana.”

Ange Kagame nyuma yo kwibaruka imfura, yavuze ko magingo aya ari umubyeyi “unyuzwe”.

Ubu butumwa bwe bujyanye no kwita ku buzima bw’umwana, buhuye na gahunda igihugu cyimakaje yo gukuza imibereho y’umwana cyane mu myaka y’ubuto bwe, ku buryo akura ameze neza mu gihagararo no mu mitekerereze.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)