Anne Kansiime nyuma yo kwibaruka yambitswe impeta y'icyizere #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyarwenyakazi w'umugande, Anne Kansiime nyuma yo kwibaruka umwana w'umuhungu, Abraham Tukahiirwa uzwi nka Skylanta bamubyaranye yamwambitse impeta y'icyizere.

Mu kwezi gushize kwa Gicurasi 2021 nibwo aba bombi bibarutse umwana w'umuhungu.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Anne Kansiime yashimiye umukunzi we wamukunze ntacyo yitayeho.

Ati'Isezerano ryiza. Nshobora kuba nariboneye umwunganizi mwiza w'ubuzima. Muze mumfashe kwishimira ibi bihe bidasanzwe. Skylanta warakoze kunkunda no kumbera ubwihisho bwiza, warakoze kwemera ubusazi bwanjye. Ndagukunda ku buryo utabyumva.'

Yabyaranye na Skylanta binjiye mu rukundo muri 2018, ni nyuma y'uko muri 2017 atandukanye na Gerald Ojuok wari umugabo we bashakanye muri 2013.

Yahawe impeta y'icyizere
Urukundo rwabo rwatangiye kuvugwa muri 2018
Baherutse kubyarana umwana w'umuhungu



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/anne-kansiime-nyuma-yo-kwibaruka-yambitswe-impeta-y-icyizere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)