Mu gitondo cy'uyu wa Gatatu tariki 02 Kamena 2021 ni bwo hagaragaye amafoto ya Apotre Mignonne Kabera Umushumba Mukuru wa Noble Family Church akaba n'Umuyobozi Mukuru wa Women Foundation Ministries yakorewe ibirori by'isabukuru y'amavuko n'umugabo we Eric Kabera n'umukobwa wabo Emika Kabera. Uko ari batatu, bagaragara bari ahantu hateguwe neza cyane, bari gukatana umutsima uteye amabengeza.
Apotre Mignonne Kabera wari wambaye ikanzu nziza igera ku birenge kandi ishashagirana, ubona afite ibyishimo byinshi, ariko ukabona asa nk'aho yakorewe ibi birori mu buryo bwamutunguye. Mu mpano yahawe harimo n'ururabo rwiza rugaragara nk'uruhenze yashyikirijwe na Emika Kabera umukobwa we akaba n'imfura ye na Eric Kabera. Nyuma y'ibi birori, uyu mubyeyi yagaragaje ko byamukoze ku mutima. Mu bandi yashimiye mu minsi 2 ishize akoresheje urubuga rwa Instagram harimo Women Foundation Ministries, Noble Family Church, Girls Impact, All Gospel Today, n'abandi.
Apotre Mignonne Kabera hamwe n'umugabo we Eric Kabera
Eric Kabera, nyiri Kwetu Film Institute kompanyi ifatwa nka nimero ya mbere muri Cinema yo mu rw'imisozi igihumbi (Hillywood Founder) yanditse kuri Instagram ko yafashe umwanya akaba iruhande rw'umugore we Apotre Mignonne akunze kwereka urukundo amukunda mu bihe binyuranye. Yagaragaje ko urugendo rw'urukundo rwabo rurambye dore ko umusatsi we utangiye kuzamo imvi kandi bakaba babanye neza kuva bashyingiranywe kugeza uyu munsi. Yagize ati "Umwanya wanjye iruhande rw'umugore! Ubwenge n'urugendo hamwe n'umusatsi w'imvi".
Apotre Mignonne ukunzwe n'abantu banyuranye ku bw'umutima we ukunda abantu bose bigaherekezwa n'ibikorwa by'urukundo bikunze kumuranga, yakozwe cyane ku mutima n'ibirori yakorewe ashimira umugabo we n'umukobwa we bifatanyije nawe ku isabukuru ye y'amavuko. Yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ati "Mwakoze ku bwo kwifatanya nanjye ku isabukuru y'amavuko, mwatumye uba umunsi mwiza ndetse cyane". Yavuze ko umutima we wishimye cyane, ndetse ko umwaka mushya atangiye n'izakurikiraho, ari imyaka y'imigisha mishya myinshi.
Urukundo rwabo ruhora rutoshye
Munsi y'ubutumwa yatanze, Intumwa Mignonne yakurikijeho icyanditswe cyo muri Bibiliya mu gitabo cya Yosuwa 24: 15 harimo amagambo avuga ko we n'inzu ye biyemeje gukorera Uwiteka. Haranditse ngo "Kandi niba mutekereza ko ari bibi gukorera Uwiteka, uyu munsi nimwitoranyirize uwo muzakorera, niba ari izo Mana ba sogokuruza bakoreraga zo hakurya ya rwa ruzi, cyangwa Imana z'Abamori bene iki gihugu, ariko njye n'inzu yanjye tuzakorera Uwiteka".
Si ubwa mbere Eric Kabera yeretse urukundo umufasha we Apotre Mignonne kuko no mu mwaka wa 2019 ubwo abakristo basengera muri Women Foundation Ministries bakoreraga ibirori by'isabukuru uyu mushumba, nabwo yari ahari - ibintu byashimishije cyane Mignonne. Icyo gihe Eric Kabera yashimiye umufasha we ku bw'umuhate agira mu murimo w'Imana anamusabira kurushaho kwaguka mu byo akora byose. Muri ibyo birori byari byitabiriwe n'abarimo Atome/Gasumuni, Mignonne yahawe impano zinyuranye zirimo n'igikombe mu gushimangira ko ibikorwa bye ari ntagereranywa.
Kabera, Mignonne na Emika
Imwe mu mpano bamuhaye harimo n'ururabo yashyikirijwe n'umukobwa we basa nk'intobo
"Imana ibahe umugisha mwinshi, uru rurabo ni rwiza cyane"
Apotre Mignonne yari yambaye ikanzu ishashagirana
Apotre Mignonne yavuze ko yinjiye mu myaka y'imigisha myinshi mishya
Eric Kabera hamwe n'umukobwa we Emika Kabera
Apotre Mignonne mu birori by'isabukuru yakorewe mu 2019 n'abakristo be
Eric Kabera n'umufasha we ku munsi Mpuzamahanga w'Umubyeyi w'Umugore mu 2020