APR FC ishobora kugurisha abakinnyi bashobora gutangwaho arenga miliyoni y'amayero #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi w'ikipe ya APR FC waciye amarenga ko ashobora kuba agiye kuva ku buyobozi bwayo, Lt Gen Mubarakh Muganga yavuze ko iyi kipe muri uyu mwaka ishobora kuzarekura abakinnyi bagera ku 10 aho uwa make azagurishwa ibihumbi 130 by'amayero, ni ukuvuga arenga miliyoni 130 z'amafaranga y'u Rwanda.

Yabivugiye mu nama y'Inteko Rusange idasanzwe ya FERWAFA yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Kamena 2021 yatorewemo perezida wa FERWAFA waje kuba Nizeyimana Olivier.

Uyu muyobozi yavuze ko ikipe ya APR FC muri uyu mwaka imaze kugurisha abakinnyi batatu bagomba kujya gukina hanze y'u Rwanda kandi ko hari n'abandi 7 bashobora kugenda aho uzagurwa make ari ibihumbi 130 by'amayero(€130000).

Amakuru avuga ko Manzi Thierry azajya gukina muri Georgia, Byiringiro Lague azerekeza mu cyiciro cya kabiri mu Busuwisi. Andi mazina ashobora gusohoka muri iyi kipe haravugwamo Ishimwe Anicet, Mugunga Yves, Omborenga Fitina na Imanishimwe Emmanuel Mangwende.

Lt Gen Mubarakh Muganga kandi yaciye amarenga ko ashobora kuba ari mu minsi ya nyuma muri iyi kipe aho yavuze ko umwanya urimo kugenda umubana muke asa n'urimo gusunikwa ava mu mupira ariko yizeza abanyamuryo ba FERWAFA ko ingabo z'igihugu zizohereza undi muyobozi mwiza.

Yatangaje ibi nyuma y'uko mu minsi ishize Perezida Paul Kagame yamuzamuye mu ntera ava kuri Maj Gen agirwa Lt Gen ndetse anongererwa inshingano aho yagizwe umugaba w'ingabo zirwanira ku butaka aho mbere yari umuyobozi w'Ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y'Iburasirazuba.

Abakinnyi benshi ba APR FC bashobora kuyisohokamo
Kapiteni Manzi Thierry azajya gukina muri Georgia



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-ishobora-kugurisha-abakinnyi-bashobora-gutangwaho-arenga-miliyoni-y-amayero

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)