AS Kigali yabonye amanota atatu y'ingenzi yakuye kuri Marines FC mu mukino wabereye i Rubavu kuri uyu wa Gatatu, bikaba byatumye ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona
Kugeza magingo aya harabura imikino ibiri uyu mwaka w'imikino ugasozwa, Rayon Sports yamaze kuva burundu mu makipe azasohokera igihugu ndetse inasezera ku gikombe. Urugamba rw'igikombe cya shampiyona rusigaye hagati ya AS Kigali na APR FC zinganya amanota 13.
KURIKIRA UKO UMUKINO WA RAYON SPORTS NA APR FC WAGENZE UMUNOTA KU WUNDI
Umukino waberaga i Bugesera urangiye APR FC itsinze Rayon Sports mu mukino w'abakeba 1-0, ikomeza gukubana na AS Kigali ku gikombe
Rayon Sports ikomeje guhiga igitego cyo kwishyura, binyuze ku bakinnyi barimo Sadjat, Aurega na Luvumbu ariko bukomeje kwanga
90'+4' Umusifuzi yongeyeho iminota ine
90' Anicet aryamye mu kibuga ndetse akaba asohowe hanze y'ikibuga ku mbago
89' Goaaaal! APR FC ifunguye amazamu ku gitego gitsinzwe na Anicet winjiye mu kibuga asimbuye, ku mupira aherejwe neza na Byiringiro Lague
Umutoza Adil akoze impinduka avana mu kibuga Ruboneka Jean Bosco, hinjira Ishimwe Anicet
87' Byiringiro Lague yari abonye amahirwe yo gutsinda ariko umusifuzi avuga ko yaraririye
85' Umupira ukomeje gukinirwa mu kibuga hagati Rayon Sports ihiga igitego
82' Jacques Tuyisenge ahushije igitego cyabazwe ku mupira ateye n'umutwe aca gato ku ruhande rw'izamu
80' Byiringiro Lague ahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa akoreye Jean Vital Aurega mu kibuga hagati
79' Ombolenga Fitina ahinduye umupira ariko urengera ku rundi ruhande nta mukinnyi uwukozeho
77' Umutoza Guy Bukasa wa Rayon Sports akoze impinduka, Manace Mutatu asohotse mu kibuga, hinjira Niyonkuru Sadjat
76' APR FC ihushije uburyo bw'igitego ku mupira uhinduwe na Djabel, Jacques Tuyisenge arasimbuka ateresha umutwe ariko umupira uca hejuru y'izamu
74' Rayon Sports ikomeje guhiga igitego, iri kurusha APR gusatira izamu
71' Ndizeye Samuel wavunitse asohotse mu kibuga akaba asimbuwe na Kayumba Soter
70' Rayon Sports ihushije uburyo bw'igitego ku mupira uhinduwe na Manace ariko Sugira asimbutse umupira umubana muremure
68' Ndizeye Samuel aryamye mu kibuga nawe ashobora gusohoka mu kibuga
66' Ndizeye Samuel wa Rayon Sports ahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa akoreye Byiringiro Lague mu kibuga hagati
63' APR FC ihushije uburyo bw'igitego ku mupira wari uhinduwe na Djabel, Lague arasimbuka umupira umubana muremure
61' Jean Vital Aurega ahushije igitego cyari cyabazwe ku mupira wari ukarazwe na Sekamana Maxime ariko Aurega atinda kuwugeraho awuteye uca kuruhande gato rw'izamu
58' Coup Franc itewe na Luvumbu ariko umupira awutera mu rukuta uvamo
57' Umutoza wa Rayon Sports, Guy Bukasa akoze impinduka ebyiri, Blaise wavunitse yasimbuwe na Sekamana Maxime, mu gihe Sugira Ernest asimbuye Rudasingwa Prince
56' Coup Franc ya Rayon Sports ku ikosa Seif akoreye Luvumbu
53' Manase Mutatu azamukanye neza umupira acenga Ombolenga ahita awumukuraho
51' Blaise asohotse mu kibuga acumbagira nyuma yo kugongana na Ruboneka Jean Bosco
50' Nishimwe Blaise wa Rayon Sports aryamye mu kibuga bigaragara ko yavunitse
49' APR FC iri kugaragaza umukino mwiza mu kibuga hagati, haba mu guhererekanya neza ndetse no kugerageza kurema uburyo bw'igitego
47' APR FC itangiye igaragaza inyota yo gufungura amazamu
Igice cya kabiri gitangiranye impinduka eshatu ku ruhande rwa APR FC, aho umutoza Adil yinjije mu kibuga Byiringiro Lague, Mugunga Yves na Niyonzima Olivier Seif
Igice cya kabiri cy'umukino gitangijwe na Rayon Sports
Igice cya mbere cy'umukino kirangiye amakipe anganya 0-0
45'+2' Umusifuzi yongeraho iminota ibiri
45' Ombolenga Fitina ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo kubwira nabi umusifuzi Justin
44' Habimana Hussein ahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa akoreye Manishimwe Djabel
43' Rayon Sports iri kugerageza guhererekanya neza mu kibuga hagati yicuma yerekeza ku izamu rya APR FC
39' Blaise yari azamukanye neza umupira atera ishoti mu izamu, ariko umusifuzi avuga ko yari yaraririye.
38' Tuyisenge Jacques ahushije uburyo bwo gutsinda igitego ku mupira ateye n'umutwe ariko unyura ku ruhande rw'izamu
35' Luvumbu azamukanye neza umupira yari aherejwe na Manace, aracenga yinjira mu rubuga rw'amahina, Mutsinzi Ange aramutega, umusifuzi Abdul avuga ko nta penaliti irimo, mu gihe benshi batekerezaga ko ari penaliti
34' Umukino uri gukinirwa mu kibuga hagati amakipe yombi asa n'ayatinyanye
31' Jean Vital Aurega aryamye mu kibuga ku ikosa akorewe na Manzi Thierry
30' Koruneri ya APR FC ku mupira wari uzamukanywe na Jacques Tuyisenge ashatse kuwuhindura Rugwiro awushyira muri Koruneri
27' APR FC igerageje kuzamukana umupira bashaka kurema uburyo bw'igitego ariko biranga, Yannick wari uzamukanye umupira uramucika urengera ku rundi ruhande
Umupira w'umuterekano utewe na Luvumbu ariko uca ku ruhande gato rw'izamu
24' Coup Franc ya Rayon Sports ku ikosa Ruboneka akoreye Manace
22' Coup Franc itewe na Luvumbu ariko ntacyo itanze kuko ukuwemo n'abakinnyi ba APR
21' Coup Franc ya Rayon Sports ku ikosa Mangwende akoreye Luvumbu wari umucenze amuzenguruka
19' Ombolenga Fitina ateye ishoti rikomeye mu izamu rya Rayon Sports ashaka gutungura umunyezamu Adolf ariko umupira uca ku ruhande rw'izamu
17' Koruneri ya APR FC itewe na Keddy ariko Niyigena Clement awukuramo
15' Rayon Sports ikomeje guhererekanya neza mu kibuga hagati cyane cyane igerageza kwinjira mu rubuga rwa APR
12' Coup Franc ya APR FC inyuma gato y'urubuga rw'umunyezamu itewe na Nsanzimfura Keddy ariko awutera mu maguru y'abakinnyi ba Rayon Sports bari ku rukuta
10' Hertier Luvumbu agerageje ishoti rikomeye mu izamu rya APR FC ariko umunyezamu awukuramo, ryari ishoti rya mbere Rayon Sports igerageje mu izamu rya APR FC
7' Jacques Tuyisenge agerageje kwinjira ariko Rugwiro amubera ibamba
4' Hertier Luvumbu agerageje gukinana na bagenzi be mu kibuga hagati barimo Manace na Aurega
1' Umukino utangiye ukinirwa mu kibuga hagati nta gusatirana gukomeye kuragaragara
APR FC XI:
Ishimwe Jean Pierre, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry (c), Mutsinzi Ange, Ruboneka Jean Bosco, Rwabuhihi Placide, Nsanzimfura Keddy, Manishimwe Djabel, Bizimana Yannick & Tuyisenge Jacques.
Rayon Sports XI:
Hakizimana Adolphe, Rugwiro Herve (c), Ndizeye Samuel, Niyigena Clement, Mujyanama Fidel, Habimana Hussein, Jean Vital Ourega, Luvumbu Heritier, Rudasingwa Prince & Manace Mutatu.
Rayon Sports yashakishije igitego cyo kwishyura biranga