Ba Ofisiye muri Polisi basabwe gufata iya mbere mu guhangana n’ibihungabanya umutekano muri Afurika - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabivuze ubwo yasozaga ibyo biganiro ku wa Gatanu, tariki ya 18 Kamena barimo ba Ofisiye bakuru mu nzego z’umutekano biga muri iri shuri, abanyeshuri biga mu ishuri rikuru ry’amategeko (ILPD) riherereye mu Karere ka Nyanza, baturuka mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika, ku nsanganyamatsiko yo "Guhangana n’ibibazo by’umutekano bibangamiye umugabane wa Afurika."

Minisitiri Gatabazi yavuze ko ibibazo by’umutekano muke kuri uyu mugabane bituruka ku ihindagurika ry’ibihe kubera iterambere mu ikoranabuhanga, iterabwoba, ibyaha by’ikoranabuhanga, indwara z’ibyorezo n’ibindi bitandukanye.

Yagaragaje ko guhangana n’ibyo bibazo bisaba ko abantu babigiraho ubumenyI bityo ko ibiganiro byari bimaze iminsi bibera muri iri shuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda hari icyo bizafasha ababyitabiriye.

Ati "Ndahamya ko ba Ofisiye bakuru murimo kwiga muri iri shuri mwakurikiye ibi biganiro ndetse n’abandi baturutse mu bindi bihugu, ibi biganiro ku mahoro, umutekano n’ubutabera muzabikuramo uburyo bwo kubasha gukemura ibibazo by’umutekano ibihugu byacu bikunze guhura na byo bityo bikagira uburyo bwiza bwo kwizamura mu bukungu."

Mu kiganiro cyatanzwe na Dr. Ochieng Kamudhayi, umwarimu muri kaminuza ya Strathmore yo muri Kenya n’Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, Aimable Havugiyaremye ndetse na Dr Gideon Kamuli, Umuyobozi w’ishami ry’umuryango wa Polisi mpuzamahanga (Interpol) muri aka Karere, hagaragajwe ko umugabane wa Afurika ukomeje kwibasirwa n’ibyaha byambukiranya imipaka birimo iby’iterabwoba n’ubutagondwa, ubujura bw’amamodoka, icuruzwa ry’abantu,i curuzwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi byose kandi usanga bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Dr Gideon Kamuli yavuze ko kugira ngo bicike ibihugu bigomba gushyira mu bikorwa amasezerano bihuriramo agamije kurwanya ibyaha.

Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, Aimable Havugiyaremye yavuze ko abashinjacyaha n’abagenzacyaha bagomba kuziba ibyuho biri mu mategeko bagashyira mu bikorwa ibiri mu bitabo by’amategeko. Yavuze ko hakwiye amahugurwa ahagije ku byaha bigenda bigaragara muri iki gihe. Hakabaho gukoresha ikoranabuhanga ariko cyane cyane hakabaho ubushake bwa za Leta mu guhanahana abanyabyaha bahungira mu bihugu.

Mu kiganiro cyatanzwe na Minisitiri w’Ibidukikije, Mujawamariya Jeanne d’Arc, yavuze ko imihindagurikire y’ibihe nayo iteza umutekano muke mu bihugu bitandukanye, ashimangira ko umutekano n’ibidukikije byuzuzanya.

Yagize ati "Tudafite umutekano ntitwabaho kandi tutanafite ibidukikije bimeze neza ntitwabaho, byombi biruzuzanya. Ni kenshi abaturage bagirana amakimbirane n’inzego z’umutekano bababuza kubyangiza, twavuga abatema amashyamba, abacukura amabuye y’agaciro mu kajagari, abatwika imisozi n’amakara n’ibindi."

Hanatanzwe ikiganiro ku ngaruka zatewe n’icyorezo cya Covid-19 ku mugabane wa Afurika cyane cyane mu buzima, ubukungu ndetse n’umutekano.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda,CP John Bosco Kabera yavuze ko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego bakora ibishoboka byose kugira ngo abaturarwanda basobanukirwe n’iki cyorezo bacyirinde.

Abitabiriye ibiganiro ku mahoro n'umutekano basabwe uruhare mu gukumira ibyaha byugarije Umugabane wa Afurika
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, ubwo yasozaga ibiganiro byaberaga mu Ishuri Rikuru rya Polisi i Musanze



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)