Babatu bafunzwe bakekwaho gutemagura inka yahakaga bakayifomozamo iyayo mu Karere ka Rubavu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abantu batatu bakekwaho gutemagura inka y'umuturage wo mu murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu ubundi bakayifomozamo iyo yahakaga, batawe muri yombi.

Uwitwa Le Temps kuri Twitter, yashyizeho ubutumwa mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 03 Kamena 2021, avuga ko abagome bagiriye nabi iwabo bagatemagura iriya nka.

Mu butumwa uwitwa Le Temps yashyize kuri Twitter, yagize ati 'Biteye agahinda kubona hari abagifite ubugome ndengakamere nk'ubu!, ibi byabereye mu Karere ka Rubavu, Umurenge Rugerero mu Murara, inyuma y'Umurenge aho abagizi ba nabi batemaguye inka yacu ifite amezi bagata icyayo hasi.'

Ubu butumwa yabusangije izindi konti zo kuri Twitter zirimo iya Polisi y'u Rwanda ndetse n'iy'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB.

Mu kumusubiza, Polisi y'u Rwanda, yagize iti 'Muraho, Murakoze ku makuru muduhaye, tumaze gufata abantu batatu bacyekwaho kubigiramo uruhare ndetse n'iperereza rirakomeje.'

Bamwe mu bakoresha uru rubuga rwa Twitter, bagaragaje ko bababajwe na buriya bugome bise ubw'indengakamere.

Nk'uwitwa Mrs Be yagize ati 'Jesus [Yezu/Yesu we]…baca umugani ngo amoko aragwira kabisa….nk'uyu wakoze ibi ubu ni interahamwe yamaze n'abantu…'

Dore uko yarimeze ikiri nzima

Dore inyana bakuyemo bayita bayijugunya

Src: Ukwezi



Source : https://impanuro.rw/2021/06/04/babatu-bafunzwe-bakekwaho-gutemagura-inka-yahakaga-bakayifomozamo-iyayo-mu-karere-ka-rubavu/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)