Babiri bakina hanze muri 35 b'Amavubi bahamagawe kwitegura CECAFA U23 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'Igihugu y'abatarengeje imyaka 23 igiye gutangira imyiteguro y'amarushanwa ya CECAFA mu batarengeje imyaka 23 agomba kubera muri Ethiopia guhera ku itariki ya 3 Nyakanga 2021 kugeza ku itariki ya 18 Nyakanga 2021.

Umutoza mukuru w'Ikipe y'Igihugu y'abatarengeje imyaka 23, HABIMANA Sosthène yahamagaye abakinnyi 35 agomba kwifashisha muri iyo mikino iteganyijwe mu kwezi gutaha.

Muri aba bakinnyi 35, babiri bakaba bakina hanze y'u Rwanda, Samuel Gueulette uheruka mu ikipe y'igihugu nkuru Amavubi ukina muri Raal La Louvière mu Bubiligi na Sima Moussa ukina mu Bwongereza.

Amategeko y'iri rushanwa agena ko ryitabirwa ari abakinnyi batarengeje imyaka 23 kugeza mu mpera z'umwaka amarushanwa aberamo. Abakinnyi bari munsi y'imyaka 18 ntabwo bemerewe kwitabira aya marushanwa.

Amategeko kandi yemerera igihugu kongeramo abakinnyi 3 barengeje imyaka 23 bityo umutoza mukuru HABIMANA Sosthène akaba yongereyemo MUTSINZI Ange, NIYONZIMA Olivier ndetse na MUGUNGA Yves nk'uko abyemerera n'amategeko n'amabwiriza y'irushanwa.

Ikipe y'Igihugu izatangira umwiherero ku cyumweru tariki ya 27 Kamena 2021 kuri Hilltop Hotel, ikazajya ikorera imyitozo kuri Stade Amahoro.

Abakinnyi bahamagawe mu Ikipe y'Igihugu y'abatarengeje imyaka 23:

Abanyezamu :Ntwari Fiacre (Marine FC), HakizimanaAdolphe (Rayon Sports FC), Ishimwe Jean Pierre (APR FC), Twagirayezu Amani (Bugesera FC)

Abugarira : Niyigena Clément (Rayon Sports FC), BUREGEYA Prince (APR FC), Rwabuhihi Aimé Placide (APR FC), Ndayishimiye Thierry (Marine FC), Mukengere Christian (Bugesera FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Ishimwe Christian (AS Kigali), Ndayishimiye Dieudonné (APR FC), Hakizimana Félicien (Marine FC), Nshimiyimana Emmanuel (Gorilla FC)

Abo Hagati : Ruboneka Jean Bosco (APR FC), Mugisha Bonheur (Mukura Vs&L), Ntirushwa Aimé (Police FC), Niyonzima Olivier (APR FC), Mitsindo Yves (S.C Charleroi), Ishimwe Saleh (Kiyovu SC), Manishimwe Djabel (APR FC), Ishimwe Anicet (APR FC), Samuel Gueulette (Raal La Louvière, Belgium)

Ab'imbere : Nsanzimfura Keddy (APR FC), Nyirinkindi Saleh (Kiyovu SC), Byiringiro Lague (APR FC), Rugangazi Prosper (Gasogi United), Iraguha Hadji (Rutsiro Fc), Niyibizi Ramadhan (Etincelles Fc), Biramahire Abeddy (AS Kigali), Mugunga Yves (APR FC), Bizimana Yannick (APR FC), Rudasingwa Prince (Rayon Sports), Nshuti Innocent (APR FC), Sima Moussa (England)

Abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 23 bahamagawe kwitegura CECAFA U23
Samuel Gueulette yahamagawe mu batarengeje imyaka 23



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/babiri-bakina-hanze-muri-35-b-amavubi-bahamagawe-kwitegura-cecafa-u23

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)