Bamwe mu bikomerezwa byo mu butegetsi bwa Mitterand bashatse gutesha agaciro raporo Duclert #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Abagize Komisiyo yize ku ruhare rw
Abagize Komisiyo yize ku ruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu biganiro n'abanyeshuri n'abarimu muri UR-Huye

Yabigarutseho ku wa Kabiri taliki 29 Kamena 2021, ubwo yari muri Kaminuza y'u Rwanda, ishami rya Huye, mu kiganiro yagiranye n'abanyeshuri bo mu mashami yigisha amateka, amategeko, indimi n'ububanyi n'amahanga ndetse n'abarimu, akaba yari kumwe na bamwe mu mpuguke zigize iyo komisiyo.

Ni nyuma yo gusobanura ibikubiye muri raporo y'amapaje 1,200 bakoze bahereye ku ishyinguranyandiko zirebana n'u Rwanda mu nzego z'u Bufaransa zitandukanye zirimo Perezidansi y'igihe cya Perezida Mitterand, Minisiteri y'Ububanyi n'amahanga n'ubuyobozi bw'Ingabo.

Yagize ati “N'ubwo muri rusange Abafaransa bakiriye neza iyi raporo, abari ku isonga mu butegetsi bw'u Bufaransa hagati ya 1990 na 1994 ku isonga, Hubert Vedrine wari umunyamabanga mukuru wa Elysé (Perezidansi y'Ubufaransa), bagerageje kwamagana no gutesha agaciro iyi raporo”.

Duclert yaje gusobanurira abanyeshuri bo muri UR ibijyanye na raporo y
Duclert yaje gusobanurira abanyeshuri bo muri UR ibijyanye na raporo y'uruhare rw'Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yunzemo ati “Gusa ntacyo bivuze kuko raporo ishingiye ku bimenyetso idashingiye ku marangamutima, n'abayirwanya ni ugushaka guhisha uruhare rwabo rwihariye”.

Mu byagaragajwe n'iyo raporo harimo kuba u Bufaransa bufite uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko atari icyitso cy'abayiteguye bakanayikora.

Abanyeshuri n'abarimu babajije impamvu raporo ica ku ruhande, Duclert avuga ko nta bimenyetso bigaragaza ko kuba u Bufaransa bwarateraga inkunga Leta ya Habyarimana bwarabaga buzi ko iri no gutegura Jenoside. Gusa ngo ntibyabuza abanyamategeko kwifashisha ibimenyetso bikubiye muri raporo.

Duclert yasigiye isomero rya Kaminuza igitabo gikubiyemo raporo y
Duclert yasigiye isomero rya Kaminuza igitabo gikubiyemo raporo y'uruhare rw'Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ubundi Perezida Habyarimana ngo yafataga Mitterand nka se wa batisimu ndetse n'imiryango yabo ari inshuti zihariye, ku buryo ingendo zose yakoraga hanze ya Afurika yabanzaga guca i Paris kandi akakirwa na Mitterand.

Ibyo ngo byatumye afatwa nk'umwizerwa, bihuma amaso abategetsi b'Abafaransa ku mugambi wo kurimbura Abatutsi intagondwa zo mu butegetsi bwe zari zifite.

Duclert anavuga ko iyo raporo ari intangiriro nziza y'indi ‘paji' y'umubano w'u Bufaransa n'u Rwanda, umubano urimo kwemera amateka no kubaka icyizere.

Banasuye urwibutso rwa Jenoside rwo muri UR-Huye
Banasuye urwibutso rwa Jenoside rwo muri UR-Huye



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)