Banki y’Isi yahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 20$; dore uko izakoreshwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nkunga izashyirwa mu mushinga wiswe ‘Jya Mbere’ ugamije guteza imbere impunzi n’abaturage bazakiriye cyane ko baba basangiye ibibazo birimo ubushomeri, ubucucike mu mashuri ndetse n’amikoro make, ibintu byanatejwe umurindi n’icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka cyane ku buzima bw’impunzi kuko bamwe mu baziteraga inkunga bazihagaritse.

Banki y’Isi ivuga ko iyi nkunga izafasha mu gutanga akazi binyuze mu bikorwa bitandukanye birimo guteza imbere imishinga y’ubucuruzi, gutanga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro, gufasha serivisi z’ubuvuzi n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere muri Banki y’Isi, Matthew Stephens, yavuze ko iyi nkunga izafasha impunzi n’abaturage bazakiriye kwigobotora ibibazo batejwe n’icyorezo cya Coronavirus, haba mu bikorwa bijyanye n’ubuzima, uburezi ndetse n’ubukungu.

Yagize ati “Gufasha imishinga y’ubucuruzi ni ingenzi cyane bitewe n’uko imwe n’imwe yagiye igira ibibazo byatejwe na za Guma mu rugo zashyizweho kubera icyorezo cya Covid-19.”

Iyi nkunga izafasha abatuye mu duce tw’imijyi y’Uturere twa Huye, Bugesera n’Umujyi wa Kigali bafite imishinga y’ubucuruzi, aho bazongererwa ubushobozi ndetse banahabwe amahugurwa azabafasha gukora ubucuruzi bwabo mu buryo buteye imbere

Banki y’Isi kandi yatangaje ko iyi nkunga izateza imbere serivisi z’ubuvuzi mu bitaro by’Uturere twa Gatsibo na Kirehe, yifashishwe mu gusana no kubaka ibigonderabuzima, amashuri ndetse n’imishinga itanga amazi.

Uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, Rolande Pryce, yavuze ko iyi banki yifuza gufasha u Rwanda guhangana n’ingaruka icyorezo cya Covid-19 cyateje ku bukungu no ku mibereho y’abaturage muri rusange.

Yagize ati “Iyi nkunga ya miliyoni 20$ ihawe umushinga wa ’Jya Mbere’ ni kimwe mu bigize inkunga Banki y’Isi yageneye Guverinoma y’u Rwanda ingana na miliyoni 350$, kugira ngo ibashe guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.”

“Harimo no gufasha impunzi ndetse n’abaturage bazakiriye by’umwihariko, cyane ko u Rwanda rumaze kuba intengarugero mu kwakira impunzi zije zirusanga.”

Uyu mushinga wa ‘Jya Mbere’ umaze imyaka irenga ibiri ugiyeho mu rwego rwo gufasha impunzi n’abaturage baturanye nazo, umaze gufasha abagera ku 450.000 kugera kuri serivisi z’ubuvuzi, uburezi ndetse n’amazi meza.

Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa impunzi zigera ku 125.000 ziherereye mu nkambi za Nyabiheke, Gihembe, Mugombwa, Kiziba, Kigeme, Mahama na Gashora ndetse hari n’iziri mu mu duce tw’imijyi hirya no hino mu gihugu.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)