Basanga hakenewe ivugururwa ry'amasezerano y'imicungire y'amashuri ya Kiliziya hagati yayo na Leta #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Padiri Jean de Dieu Habanabashaka, ukurikirana ibigo by'amashuri bya Kiliziya Gatorika muri Diyosezi ya Butare, avuga ko itegeko ry'uburezi rivugururwa kenshi, n'amavugurura aheruka yabaye muri Gashyantare 2021, nyamara amasezerano y'imikoranire hagati ya Leta na kiliziya Gatolika ku bijyanye n'amashuri yubatswe na kiliziya yo ntavugururwe.

Ibi ngo bituma hari ibitagenda neza mu mikorere y'ibyo bigo by'amashuri ku buryo atekereza ko icyafasha ari uko n'amasezerano yasinywe hagati y'izo mpande zombi mu 1987 yavugururwa, n'inzego z'ibanze zicunga iby'imyigishirize zikayamenya.

Agita ati “Hari umurongo Diyosezi iba ishaka ko ibigo by'amashuri yashinze binyuramo kugira ngo abana barerwe bijyanye n'uko ibyifuza. Kuba nta masezerano bigaragaramo, bituma tugongana n'inzego ziba zivuga ngo ibyo mukora ko ntaho tubizi”.

Atanga urugero rw'isomo ry'Iyobokamana, aho usanga nta barimu bo kuryigisha bahari. Ati “Gusa ubu Leta itwemerera ko iri somo ryigishwa, nyamara kuba nta masezerano ryanditswemo bituma rigira imbogamizi, urugero ku mubare w'amasaha rigomba kwigishwamo mu cyumweru n'imfashanyigisho yo kwifashisha”.

Yunganirwa na Charles Ukobukeye uyobora GS Karama, uvuga ko usanga hifuzwa ko habaho umwalimu wihariye wigisha Iyobokamana nyamara ugasanga uryigisha yigisha n'andi masomo, ati “uwonguwo ntabwo twebwe twamubona”.

Yongeraho ko amasezerano yo mu 1987 hari ibyo adasobanura bijyanye n'igihe tugezemo, urugero nk'aho muri iki gihe amashuri yubatswe na kiliziya byagiye bigaragara ko akeneye kwagurwa, hanyuma Leta igashyiramo izindi nyubako.

Ati “Ayo mashuri mashyashya yubatswe na Leta ku butaka bwa Kiliziya, azaba ayande?”

Jean Bosco Kabanda uyobora TTC Cyahinda, avuga ko mu masezerano yo mu mwaka wa 1987 hari ahavuga ko “Igihe nyiri ikigo ashatse gukoresha icyo kigo ibindi abimenyesha Leta mu mezi 12 mbere. Urugero Kiliziya ishobora gufata nka TTC Cyahinda ikavuga ngo ishaka kororeramo amatungo. Urumva se iri tegeko ryakora muri ikigihe?”

Ibi ngo hari n'aho byagaragaye Leta yubatse amashuri ku kigo cy'Abadivantisiti, hanyuma ishuri ba nyiraryo barihindura iryigenga.

Indi mbogamizi ku kuba ariya masezerano ari aya kera, ngo ijyanye n'ishyiraho ry'abayobozi b'ibigo by'amashuri nk'uko bivugwa na Kabandana.

Agira ati “Ubundi nyiri ikigo ni we ushyiraho abayobozi. Aho bipfira ubu ni uko hari aho usanga bashyizeho abayobozi batabanje kubivuganaho na kiliziya ndetse n'andi madini. Ugasanga umuyobozi agiyeho n'abamwungirije nta n'umwe bumvikanyeho na ba nyiri ikigo”.

Musenyeri Philippe Rukamba, Umuyobozi wa Diyosezi Gatolika ya Butare, na we avuga ko bananiwe kugera ku bwumvikane na Leta, bituma habaho kutumvikana n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze rimwe na rimwe.

Ati “Wenda hari nk'umudiregiteri dushatse gushyira aha, umuyobozi akakubwira ngo ntabwo bijyanye n'amategeko, wamubaza uti ayahe, akakubwira ay'ubu tutumvikanyeho, wowe ukamubwira aya kera, yashaje”.

Yongeraho ko kuri ubu barimo gushakisha ukuntu ayo masezerano yazavugururwa, kandi ko bitazatinda kugerwaho.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)