Birababaje! Wa mukobwa wagize isabukuru bakam... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amashusho yagiye ahagaragara kuri interineti ku wa mbere tariki ya 14 Kamena 2021, agaragaza uyu mukobwa utatangajwe amazina akorerwa ibirori by'isabukuru y'imyaka 19 y'amavuko. Kubera ko ibirori by'isabukuru usanga hari abantu batandukanye, abari bahari bafashe icyemezo cyo kumusuka inzoga zo mu bwoko bwa Liquor.


Amajwi yumvikana mu mashusho, abamusukaga inzoga bari kugenda babara inshuro bari kumusomeza. Basoje, umukobwa yahise asinzira kuko yahise ata umutwe abura ubwenge. Amakuru y'ikinyamakuru Brightkenyanews avuga ko uyu mukobwa yamaze kwitaba Imana kubera inzoga bamusutse. Abantu bose bari mu kirori cy'isabukuru y'uyu mukobwa bakaba bari gukorwaho iperereza kubera urupfu rwe.

Ubushakashatsi bwerekana ko kunywa inzoga nyinshi zirengeje urugero atari byiza kuko mu maraso yawe bishobora gutuma uduce tujyana amaraso dufungana bityo guhumeka bikagorana, umutima ushobora kandi guhindura uko wateraga bikaba byagutera gupfa. 

Isomo ririmo muri iyi nkuru ni uko atari byiza kunywa inzoga nyinshi zirengeje urugero by'umwihariko iz'amako afite ubukana ndetse sinabyiza kuzinywesha umuntu ku gahato kuko ushobora kurenza urugero rw'izo umubiri we wakira, bityo bikaba byamugiraho ingaruka.


Bamusukaga inzoga babara  


IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106673/wa-mukobwa-wagize-isabukuru-bakamusuka-inzoga-zo-mu-bwoko-bwa-liquor-byarangiye-zimuhitany-106673.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)