Mbere y'uko shampiyona itangira tariki ya 1 Gicurasi 2021, ubwo barimo bitegura shampiyona iyi kipe ikaba yari yarabwiye abakinnyi ko shampiyona izatangira baramaze kwishyurwa amafaranga yabo cyane cyane abo ifitiye amafaranga baguzwe itabahaye.
Kuva icyo kugeza uyu munsi ubwo shampiyona iri mu mpera, ntabwo bigeze bahabwa amafaranga yabo ari nayo mpamvu bafashe umwanzuro wo guhagarika imyitozo guhera mu mpera z'icyumweru gishize.
Amakuru dukesha Ikinyamakuru ISIMBI ni uko aba bakinnyi bayobowe n'abari ku mpera z'amasezerano yabo muri iyi kipe,babona ko nyuma ya shampiyona ntaho bazahera bishyuza iyi kipe, batangiye inzira zose zo kwishyuza iyi kipe.
Ikindi ni uko benshi muri abo bakinnyi bamaze kumenya ko iyi kipe nta gahunda ifite yo kubongerera amasezerano,bityo nabo bakaba bahisemo gukoresha intwaro bafite hafi ari yo guhagarika imyitozo no kudakina imikino isigaye mu gihe baba batishyuwe amafaranga yabo.
Abakinnyi bahagaritse imyitozo muri iki gitondo nubwo ku munsi w'ejo ku wa Mbere bari bayikoze ndetse ngo biyemeje ko nta mukino biteguye gukina batarishyurwa.
Ati'Rayon Sports irimo ibibazo byinshi, ariko urebye abakinnyi bakina ntiwabikeka. Ibyo nibyo byabayeho ariko ejo barakoze n'uyu munsi nziko bari bukore.'
Ikindi kandi ngo aba bakinnyi bababajwe n'uko ubuyobozi bw'iyi kipe butigeze bukora ibyo bumvikanye ndetse ntibunababwire impamvu byahindutse cyane ko badakunze no kubasura mu mwiherero mu Nzove ngo bumve ibibazo byabo.
Benshi bishyuza iyi kipe ni abayijemo mu mpeshyi ya 2019 ni mu gihe nabayijemo muri uyu mwaka nabo batishyuwe yose nabo bakaba bishyuza.
Iki kinyamakuru cyavuze ko Perezida w'ikipe Uwayezu Fidele yanze kugira icyo agitangariza kuri iki kibazo aho yababwiye ko nta mwanya afite.
Mu mpera z'iki cyumweru,Rayon Sports izakina na Police FC mu gushaka igikombe cya shampiyona.Iyi kipe y'abashinzwe umutekano imaze iminsi mu myitozo aho yananyagiye Gasogi United mu mukino wa gicuti iheruka gukina ibitego 4-1.