BNR yamaganiye kure inoti ya 10.000Frw yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Banki Nkuru y'u Rwanda irasaba abantu bose kudaha agaciro iriya shusho y'iriya noti yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.

BNR yibutsa kandi ko Leta y'u Rwanda ari yo yonyine ishyiraho inoti n'ibiceri by'amafaranga, ikabitangaza inyuze muri Banki Nkuru y'u Rwanda.

Yaboneyeho no kumenyesha abantu bose ko 'Kwigana, guhimba cyangwa gukwirakwiza ishusho y'inoti n'ibiceri by'ibihimbano bibujijwe kandi bihanwa n'amategeko.'

Ku mbuga nkoranyambaga haramutse hacicikana ishusho y'inoti y'ibihumbi 10 000 Frw iriho n'ifoto ya Perezida Kagame.

Bamwe mu bakurikiranira hafi iby'ubukungu bahise batangira kubeshyuza iby'iriya shusho y'iriya noti kuko ubusanzwe inoti nshya itangazwa na Banki Nkuru y'Igihugu ikaba ari na yo ibifitiye ububasha.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/BNR-yamaganiye-kure-inoti-ya-10-000Frw-yakwirakwijwe-ku-mbuga-nkoranyambaga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)