Iyi nkunga yatanzwe ku wa Gatanu tariki ya 18 Kamena 2021 nyuma y’uko umuyobozi n’abakozi ba BPR basuye urugo rwa SOS Children’s Village Rwanda, rurerwamo abana ruri mu Mujyi wa Kigali.
Mu gusura uru rugo basobanuriwe uburyo abana batagira kivurira bafashwa, aho bitabwaho kuva k’ukivuka kugeza afite imyaka 25. Abana baba mu miryango aho umuryango uba ugizwe n’abana barindwi n’umubyeyi w’umugore ubafasha mu burere butandukanye.
Umuyobozi wa BPR Plc, Maurice K. Toroitich, yavuze ko banki yahaye SOS Children’s Village Rwanda inkunga kuko intego yabo ari imwe yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Ati “Impamvu nyamukuru yatumye duha SOS uyu musanzu ni uko intego zacu ari zimwe, twese turiho kugira ngo dutange ubufasha. SOS itanga ubufasha ku bana bafite ibibazo muri sosiyete, naho intego ya BPR ni ugutanga ubufasha mu bijyanye n’imari kugira ngo tugire iterambere rirambye.”
“Ibyo byatumye duhuza ibitekerezo, ni ko guha SOS iyi nkunga kugira ngo babashe kuguma kwita kuri aba bana, kuko nibakura neza bizatuma n’iterambere ryihuta.”
Ku ruhande rw’Umuyobozi wa SOS Children’s Village Rwanda, Kwizera Jean Bosco, yashimiye BPR ku nkunga yabageneye igiye kubafasha gukomeza kurera abana bafite.
Yagize ati “Iyi nkunga ya BPR twayakiriye neza cyane kuko ije yunganira ibyo dukora byo gufasha abana, ibi rero ni uburyo twatangiye bwo kureba uko twajya tubona inkunga. Twari dusanzwe tubona izivuye hanze, twegereye iyi banki rero iduha inkunga turayishimye tuzabasha kwegera n’abandi bo mu Rwanda.”
Yakomeje avuga ko iki kigo kibeshwaho n’inkunga iyo babonye abayibaha baba batanze umusanzu ukomeye mu kurerera u Rwanda, bityo ko buri wese akwiye kubyitabira.
BPR Plc yatangiye ibikorwa mu 1975, kugeza ubu ifite amashami 135 hiryo no hino mu gihugu, ATM 51 ndetse n’aba-agents 350 batanga serivisi za BPR Hafi.
Amafoto: Yuhi Augustin