
Kirehe Volleyball Club ibarizwa iburasirazuba bw'u Rwanda, yari imaze iminsi nta mutoza mukuru ifite, mu gihe rero habura igihe gito ngo shampiyona itangire ikaba yahisemo kuzatozwa na Peter Kamasa, watoje REG Volleyball Club ari umutoza wungirije mu 2018-2019, akanaba umutoza mukuru wa RRA WC 2016-2017, kugeza mu 2019 kandi akaba yari umutoza wa RwandAir VC.
Kamasa wegereye amazi! hano yari acyungirije muri REGÂ
Nyuma yo gusinya uyu mutoza wigeze no kubaho umukinnyi wa Volleyball hano mu Rwanda, yahise atangiza n'imyitozo aho imyitozo ye ya mbere yabereye i Nyakarambi.

Peter Kamasa ukigeragezaÂ
Peter Kamasa yasinye amasezerano y'umwaka umwe ariko ashobora kongerwa mu gihe yaba agaragarije abatuye ibice bya Nyakarambi umusaruro mwiza.