Bruce Melodie yavuze ku mishinga ye muri Wasa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri Gashyantare uyu mwaka, ni bwo Bruce Melodie yatandukanye na Kabanda atangira imikoranire mishya na Ndayisaba Lee nk'umujyanama we. Uyu Ndayisaba Leee afite izina rikomeye mu myidagaduro muri aka karere ka Africa y'uburasirazuba aho yayoboye igitangazamakuru gikomeye muri Tanzania Clouds TV ndetse magingo aya ni umwe mu bashinzwe iterambere muri Wasafi ya Diamond.


Nyuma yo kubona uyu mujyanama abenshi bahise bavuga ko Bruce Melodie yagize amahirwe akomeye ashobora kumworohereza gukorera muri Wasafi no gukorana indirimbo na Diamond uri mu bayoboye muri Africa. Mu kiganiro kihariye na InyaRwanda.com, Bruce Melodie yagarutse ku mishinga ye muri Wasafi benshi bakomeje gutegereza.

Yagize ati 'Babyitegure indirimbo nyinshi zirahari z'abantu banatandukanye atari abo muri Wasafi gusa, ariko sinzi impamvu ari cyo cyonyine abantu bahita babona. Ntabwo numva impamvu ari cyo abantu bareba bakabona gusa'.

Yakomeje agira ati 'Dufite n'izindi gahunda duteganya gukora n'ibindi byinshi hari n'ibyatangiye wenda abantu bazabona mu minsi iri imbere dufite gahunda nini itandukanye na collabo'. Yakomeje ashimangira ko bafite gahunda nini itandukanye n'ukuntu abantu babibona bagendeye ku kuntu bazi umujyanama we mushya Ndayisaba Lee.


Ndayisaba Lee umujyanama wa Bruce Melodie

Umunyamakuru wa InyaRwanda.com ntiyanyuzwe n'igisubizo maze yongera kubaza Bruce Melodie niba abantu koko bagomba kwitega indirimbo azakorera muri Wasafi maze asubiza agira ati 'Ntabwo ari zo zonyine, bitege n'izindi nyinshi zirahari'.

Uyu muhanzi uri mu bakunzwe cyane afite indirimbo nshya iri hanze yise 'Katapilla', mu minsi ibiri imaze kuri Youtube imaze kurebwa n'abantu barenga ibihumbi 222.

REBA HANO INDIRIMBO KATAPILLA YA BRUCE MELODIE



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106955/bruce-melodie-yavuze-ku-mishinga-ye-muri-wasafi-record-ya-diamond-106955.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)