Bucyibaruta wabaye Perefe wa Gikongoro agiye gutangira kuburanishirizwa i Paris -

webrwanda
0

Urubanza ruregwamo Bucyibaruta ruzaburanishwa n’Urukiko rw’i Paris (Cour d’Assise de Paris) mu Bufaransa, kuva ku wa 9 Gicurasi kugeza ku wa 1 Nyakanga 2022.

Dosiye y’uyu mugabo w’imyaka 77 ushinjwa kuba ku isonga mu bateguye n’abayoboye ubwicanyi bwabereye muri Gikongoro iri gukurikiranwa n’Ubutabera bw’u Bufaransa nyuma y’aho Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, (UNMICT) rufashe icyemezo cyo kuyoherezayo mu 2019.

Bucyibaruta yajuririye icyo cyemezo ariko Urukiko rw’Ubujurire rwanzura ko agomba kuburanishwa mu mwaka utaha. Umucamanza yavuze ko ibyaha uyu mugabo akekwaho bikomeye kuko bifitanye isano n’ubwicanyi ndengakamere bwari bwateguwe kandi bugamije kwibasira Abatutsi.

Icyemezo cyo kuburanisha Bucyibaruta cyakiriwe neza n’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa.

Mu butumwa wanyujije ku rukuta rwa Twitter, wanditse ko “wishimiye kwakira amakuru ko Bucyibaruta Laurent, wahoze ari Perefe wa Gikongoro ukekwaho uruhare muri Jenoside azaburanishwa n’Urukiko rw’i Paris kuva ku wa 9 Gicurasi 2022. Urugamba rurakomeje….’’

Umunyamategeko w’Umunyarwanda uba mu Bufaransa, Richard Gisagara, yagaragaje ko u Bufaransa budakwiye gukomeza kuba indiri y’abajenosideri.

Kuri Twitter ye yanditse ati “Urugamba rushya ruratsinzwe ariko intambara irakomeje. Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa uzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo ubutabera butangwe.

Bucyibaruta yahawe itariki yo kuburana mu mizi mu gihe dosiye ye imaze imyaka 13 iri imbere y’ubutabera bw’u Bufaransa, aho yatanzwe ku wa 20 Ugushyingo 2007.

Bucyibaruta Laurent yavukiye i Musange mu 1944. Yabaye Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro kuva ku wa 4 Nyakanga 1992 kugera muri Nyakanga 1994.

Yabanje guhungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Centrafrique mbere yo kwerekeza mu Bufaransa aho yageze mu 1997, akajya gutura mu gace ka Troyes.

Ibirego bimushinja byatangiye gutangwa mu 2000, ndetse ashakishwa n’Urukiko rwa Arusha rwari rwarashyiriweho u Rwanda (TPIR), rwamushinjaga kuba yarategetse Interahamwe kwica Abatutsi.

Nyuma yo kwemera kurekera uru rubanza ubutabera bw’u Bufaransa, mu 2013 TPIR yagaragaje kutishimira kugenda biguru ntege kwarwo kuko rwamaze igihe hakorwa iperereza ry’ibanze.

Mu byaha Bucyibaruta yari akurikiranyweho hakuwemo ibirimo kwica umujandarume, abapadiri batatu no gufata ku ngufu.

Ubwiyongere bw’imanza zirebana na Jenoside yakorewe Abatutsi ni ikimenyetso cy’icyerekezo gishya mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, wongeye gutanga icyizere cyisumbuye nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Emmanuel Macron mu Rwanda.

Bucyibaruta Laurent wabaye Perefe wa Gikongoro agiye gutangira kuburanishirizwa i Paris ku byaha akurikiranyweho bifitanye isano na ruswa



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)