Ni gahunda ikorwa na RIB, aho abakozi b’uru rwego bajya mu gace by’umwihariko akategereye Sitasiyo yarwo maze bakakira ibirego by’abaturage, bimwe bigakemurwa, ibindi bigahabwa umurongo ndetse hakabaho n’ibifungurirwa dosiye kugira ngo bitangire gukorwaho iperereza.
Ni ibintu bikorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, ahakirwa itsinda rito ry’abantu, maze inzego zose zifite aho zihurira n’umuturage zikaganirizwa ku ruhare rwa buri wese mu gukumira no kurwanya ibyaha ariko hibandwa cyane ku cyaha cyo gusambanya abana.
Kuri uyu wa 22 Kamena 2021, ibi bikorwa byakomereje mu Murenge wa Juru, Akarere ka Bugesera aho abaturage baganirijwe, basobanurirwa ibyaha, uburyo bwo kubyirinda ndetse n’uko bashobora gutanga amakuru y’aho bikekwa.
Abaturage bashimiye RIB, yafashe uwo mwanya ikabegera ndetse bayizeza kujya batangira amakuru ku gihe ku hakekwa icyaha.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Murenge wa Juru, Thamani Tryphine, ati “Ibi biganiro bibaye byiza cyane nko guhoterwa kw’abana si ubwa mbere mbyumvise ariko numvise ko bikomeje gufata indi ntera ku buryo ntatekerezaga. Ntahanye umukoro w’uko ikigiye gukurikiraho ari ugushyiramo imbaraga nyinshi mu kubirwanya no gutanga amakuru y’aho nkeka bishobora kuba.”
Kabera Enock uhagarariye Abajyanama b’Ubuzima mu Murenge wa Juru, yavuze ko hari ibyo batari bazi byerekeranye n’ihohoterwa rikorerwa abana.
Yagize ati “Agashya twabonyemo ni uko twamaze kumenya ko gusambanya abana bidahera ku kwinjiza igitsina mu kindi ahubwo ko hari ibindi bikorwa bibanza ariko nabyo bifatwa nko gusambanya abana.”
“Igishya twamenye ni uko hari uburyo bwo gutanga amakuru n’ababyeyi b’abo bana cyangwa ababifitemo inyungu ntibabe bamenya n’uwayatanze. Twahawe telefone zitishyurwa umuntu yatangaho amakuru.”
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, avuga ko ibikorwa nk’ibi n’ubwo byakomwe mu nkokora na Covid-19 ariko bizahoraho mu gukomeza kwegereza abaturage serivisi.
Ati “Ni ukwegereza serivisi abaturage by’umwihariko abatuye kure ya sitasiyo kugira ngo babashe gutanga ibirego ku byaha runaka baba bakorewe.”
Yakomeje agira ati “Ikindi abayobozi b’ibanze b’aho tuba twagiye nabo bashishikarizwa kugira uruhare rufatika mu kurwanya ibyaha by’umwihariko ibyo gusambanya abana, gucuruza abantu, ihohoterwa rikorerwa mu ngo, ibiyobyabwenge n’ibindi byaha.”
Dr Murangira avuga ko mu buryo bw’umwihariko abayobozi b’inzego z’ibanze bahabwa umwihariko bakaganirizwa ku ruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ibyaha bishobora gukorerwa aho bayobora.
Imibare ya RIB igaragaza ko mu mwaka wa 2019/2020 hakiriwe ibirego 183 ku cyaha cyo gusambanya umwana. Ni imibare RIB ivuga ko ikiri hejuru cyane ari nayo mpamvu hakenewe ubufatanye bw’inzego mu gukumira ibi byaha.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Juru, Rurangirwa Fred, yavuze ko ibikorwa nk’ibi biba byateguwe na RIB, ari byiza kuko biza byunganira gahunda zisanzwe z’inzego z’ibanze zo guhashya ibyaha.
Ati “Baje nyuma y’iminsi mike dutangije gahunda y’umudugudu utagira icyaha, aho twagiye tugaragariza abaturage ibyaha bikunze kugaragara mu midugudu yabo aho batuye, tugenda tujya inama n’uburyo byagabanyuka. Ni n’intambwe ishimishije kuko twagiye tugaragaza abagenda babigiramo uruhare cyangwa abakunze kubigaragaramo, abo twita ibihazi, abacuruza ibiyobyabwenge, abakekwa n’abajya bacuruza utubari mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”
Yakomeje avuga ko abaturage bamenye neza ko hari n’urundi rwego rufite inshingano zo kubarenganura mu gihe baba barenganye.
Ati “Bemeye no kujya batanga amakuru ku hakekwa icyaha. Mpamya ko dufatanyije hari byinshi tuzageraho kandi ibyaha tubigabanye.”
Gahunda ya RIB yo kwegereza serivisi abaturage, iherutse kubera mu Turere twa Rubavu na Musanze ndetse biteganyijwe ko izakomereza no mu bindi bice by’igihugu.