Burera: Hagarujwe ibiro 550 by’ifumbire yari igiye kugurishwa muri Uganda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki ya 17 Kamena abantu bane bafatanwe ibiro 450 naho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 hafashwe ibiro 100 abari bayikoreye babashije gucika inzego z’umutekano.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Burera, Superintendent of Police(SP) Aphrodise Nkundineza yavuze ko abafashwe tariki ya 17 Kamena bavuze ko iyo fumbire bari bayihawe n’umuhinzi umwe ngo bayimujyanire mu gihugu cya Uganda bafatirwa mu nzira ari nijoro bataragerayo. Wuo muhinzi aracyarimo gushakishwa kugira ngo hamenyekane neza aho akura iyo fumbire.

SP Nkundineza yagize ati “Hari ku mugoroba wa tariki ya 17 Kamena saa tatu umuturage wo mu Murenge wa Cyanika mu Kagari ka Kamanyana , Umudugudu wa Kabira aduha amakuru avuga ko hari abantu abonye bikoreye ibintu berekeza i Bugande. Twahise dukorana n’izindi nzego z’umutekano dufata abasore bane bikoreye imifuka turebye dusanga n’amafumbire arimo, bafatiwe mu Mudugudu n’akagari twavuze haruguru.”

SP Nkundineza yakomeje avuga ko abo basore bamaze gufatwa bavuze ko ari akazi bari bahawe n’umwe mu bahinzi ngo bayimwambukirize bayijyane mu gihugu cya Uganda ajye kuyigurisha.

Bavuze ko batazi aho akura iyo fumbire. Buri muntu yari yamwemereye igihembo cy’amafaranga y’u Rwanda igihumbi bamaze kuyigezayo.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Kamena abapolisi nanone bafashe ibiro 100 by’iyo fumbire ya nkunganire nayo yari ijyanywe mu gihugu cya Uganda ariko abari bayikoreye bikanze abapolisi bayikubita hasi bariruka.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Burera yagaye abantu bafite ingeso mbi yo gusahura ibyo Leta igenera abaturage ngo biteze imbere mu buhizi ahubwo bakajya guteza imbere ikindi gihugu ikibabaje kurushaho ni uko bagarukana ibiyobyabwenge biza kwangiza ubuzima bw’abantu.

Yavuze ko iriya fumbire ari iyo Leta igenera abaturage b’abahinzi kugira ngo bongere umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi. Yabibukije ko bagomba kwirinda kujya muri kiriya gihugu cya Uganda kubera icyorezo cya COVID-19 kiriyo.

Ati”Ikintu cya mbere dukangurira abaturage ni ukwirinda kujya muri kiriya gihugu kuko twese tuzi ibihe barimo kubera ubukana bw’icyorezo COVID-19 kiriyo. Bashobora kunyura mu nzira za rwihishwa bakajyayo bagahura n’abaturage baho bakagarukana kiriya cyorezo, babyirinde birinde gukururira akaga abaturarwanda.”

Abafashwe bahise bapimwa icyorezo cya COVID-19 nyuma bakazashyirwa mu kato mbere y’uko bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Cyanika kugira ngo hatangire iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Bamwe mu bafashwe bikoreye ifumbire ya Nkunganire bayijyanye muri Uganda



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)