-
- Ababyeyi bibukijwe ko kugaburira abana indyo yuzuye aribwo buryo bwonyine bwo gutegura imikurire yabo
Ibyo yabitangarije mu Karere ka Burera, ku wa Gatatu tariki 16 Kamena 2021, mu gikorwa u Rwanda rwifatanyijemo n'isi yose, cyo kwizihiza Umunsi w'Umwana w'Umunyafurika ku nshuro ya 31.
Minisitiri Bayisenge yagize ati “Ubuzima bw'umwana tuvuga ko bwitaweho mu buryo bufatika, igihe umugabo afatanyije n'umugore we kuva agisama; indyo ye ikitabwaho; aho igomba kuba ari indyo yuzuye irimo ibitera Ingufu, ibyubaka umubiri n'ibirinda indwara. Uru ruhare rwa bombi mu gufatanya ko bishyirwa mu bikorwa iyo rwitaweho, umwana ntiyigera apfapfana, bikoroshya ya mikurire ye myiza ituma azavamo umuntu uhamye”.
Mu kwizihiza Umunsi w'Umwana w'Umunyafurika muri uyu mwaka wa 2021, u Rwanda rwahisemo Insanganyamatsiko igira iti “Isibo, Igicumbi cy'imikurire myiza y'umwana”.
Ubutumwa bwahatangiwe, bwibanze cyane ku kwita ku mikurire y'umwana, abaturage bibutswa ko igihe umubyeyi utwite akwiriye kujya kwa muganga nibura inshuro enye, akirinda kunywa inzoga cyangwa itabi.
Ababyeyi basabwa kwirinda intonganya kubera ko bigira ingaruka mbi ku myitwarire y'umwana n'igihe akuze akaba yabafatiraho urugero rw'iyo myitwarire.
Ati “Murumva ko ibi umugore atabigeraho wenyine. Bisaba ubufatanye, ubwuzuzanye no gushyigikirwa n'uwo bashakanye. Ibi byose iyo byitaweho bifasha umwana uzavuka gukura neza haba ku mubiri, mu bwenge, no mu byiyumviro. Umwana witaweho gutyo ntagwingira; kandi akurana imbaraga n'ubwenge”.
-
- Abajyanama b'Ubuzima bereka Minisitiri Bayisenge uko bapima imikurire y'abana
Muri iki gikorwa, abatuye mu Kagari ka Nyanamo, Umurenge wa Rugengabari mu Karere ka Burera, bafashijwe gukora uturima tw'igikoni, haterwamo imboga z'ubwoko butandukanye ndetse n'imbuto. Abana bari munsi y'imyaka itanu, bagaburiwe indyo yuzuye nk'ikimenyetso cyo kwereka ababyeyi ko kwita ku mirire y'abana bishoboka kandi bidasaba amikoro ahambaye.
Umuyobozi w'Akarere, Uwanyirigira Marie Chantal, agaragaza uko ikibazo cy'imirire mibi gihagaze mu Karere ka Burera n'ingamba bafashe mu kugikumira. Yemeje ko imiryango irangwamo imirire mibi n'igwingira atari uko ifite ubushobozi buke, ahubwo biterwa n'imyumvire iri hasi.
Ati “Ingo nyinshi zitunze inkoko kandi zinatera amagi, ariko hari imwe mu miryango yirengagiza agaciro ayo magi yagirira abayigize mu gihe baba bayariyeho, igahitamo kuyagurisha. Abafite inka zikamwa na bo usanga hari abamarira amata ku Isoko, umuryango yaturutsemo ugasigarira aho. Iyo migirire ni yo itera imirire mibi n'igwingira mu miryango imwe n'imwe”.
Yongeraho ati “Nk'Akarere dushyize imbaraga mu gukangurira abaturage bacu ngo babanze bihaze mu biribwa babone gusagurira amasoko. Ikindi ni uko Abajyanama b'Ubuzima n'izindi nzego zifite aho zihurira no kwita ku mwana, bashyira imbaraga mu kwigisha Abaturage ibigize indyo yuzuye, n'uburyo bwo kuyitegura. Ariko by'umwihariko tunabashishikariza kugira akarima k'agikoni no kuba kuri buri rugo nibura hateye ubwoko buri hejuru ya bubiri bw'imbuto, kugira ngo n'igihe bategura ya ndyo yuzuye, biborohere kubona ibikenerwa, kugira ngo iboneke”.
-
- Abaturage bafashijwe gukora Uturima tw'igikoni ngo bibunganire guca imirire mibi mu bana
Mu bundi butumwa bwahatangiwe n'abayobozi batandukanye barimo n'Umuyobozi w'Intara y'Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yashingiye ku nsanganyamatsiko y'uyu munsi, ashimangira ko bagiye kurushaho guharanira ko Isibo iba koko inkingi ya mwamba y'imikurire myiza y'umwana, binyuze mu gukangura imiryango kwirinda intonganya, amakimbirane n'ihohoterwa ririmo irishingiye ku gitsina, kubera ko bigira ingaruka mbi ku mwana, ku iterambere ry'umuryango n'igihugu muri rusange.