-
- Burna Boy amaze kwerekana ko ari igihangange mu muziki wa Afurika
Ibaye inshuro ya gatatu yikurikiranya Burna Boy yegukana kimwe muri ibi bihembo bitangwa buri mwaka. Zimwe mu mpamvu zituma akomeje guhigika abandi ni uko ari umwe mu bahanzi bamaze kwigarurira abakunzi benshi ku isi, akaba umwe mu bakoze albums zakunzwe cyane, ndetse akaba yaranagurishije cyane ku isoko mpuzamahanga.
Si ibyo gusa kuko n'akanama nkemurampaka gahitamo umuhanzi werekanye ubuhanga kurusha abandi, hakiyongeraho n'amajwi y'abafana.
Mu kwezi kwa Werurwe 2021 Burna Boy yatwaye igihembo cya zahabu n'ishyirahamwe rikomeye ry'abanyamuziki bo muri Amerika rizwi nka RIAA (Recording Industry Association of America). Iki gihembo gihabwa umunyamuziki wakoze akanagurisha indirimbo nyinshi wenyine.
N'ubwo Diamond Platnumz yatsinzwe agataha amara masa, yashimiwe cyane n'Abanyatanzaniya kubera ko yitabiriye itangwa ry'ibi bihembo yambaye kinyafurika afite ingabo n'icumu.
Diamond yihanganishije abafana be, abizeza ko n'ubwo atahawe igihembo kuri iyi nshuro, azagitwara ubutaha.
Yagize ati “Ni ishema kubona Tanzania ivugwa mu bihugu bifite abahanzi beza ku isi, ni ikintu cyo gushima Imana....Nizeye ko ikindi gihe igihembo tuzagitwara kandi mfite icyizere ejo n'ejobundi hari undi muhanzi uzahagararira neza igihugu."
BET Awards ni ibihembo bitangwa na televiziyo ikomeye ku isi iba muri Amerika yitwa Black Entertainment Television Network. Uyu mwaka umuhango wo gutanga ibyo bihembo wabereye i Los angeles muri Microsoft Theater bikaba bihabwa abirabura barushije abandi mu bikorwa bya muzika, filime, ibiganiro bya televiziyo n'imikino.