Burnaboy yegukanye igihembo muri BET Awards, atsinze abarimo Diamond Platnumz na Wizkid. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi wo muri Nigeria Burnaboy yegukanye igihembo muri BET Awards atsinze abarimo Diamond Platnumz na Wizkid.Umuhango wo gutanga ibi bihembo wabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 27 Kamena 2021.

Ibi birori byabereye mu Mujyi wa Los Angeles, insanganyamatsiko y'uyu mwaka ikabari ari ukwizihiza abagore b'abirabura.

Burnaboy wo muri Nigeria ukomeje kugwiza ibigwi ku ruhando mpuzamahanga, yegukanye igihembo cya Best International Act yari ahanganiye n'abarimo Aya Nakamula, Wizkid, Diamond Platnumz, n'abandi.

Burnaboy yaherukaga kwegukana iki gihembo mu mwaka wa 2019.

Abantu batandukanye barimo umuraperi w'imuherwe P Diddy yagaragaje ko atewe ishema n'uyu muhanzi ukomeje kwandika amateka.


Diamond Platnumz yari yabukereye ariko ntiyabashije kubona igihembo



Source : https://impanuro.rw/2021/06/28/burnaboy-yegukanye-igihembo-muri-bet-awards-atsinze-abarimo-diamond-platnumz-na-wizkid/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)