Burundi : Bibutse Perezida Nkurunziza umaze umwaka apfuye…Visi Perezida wa Tanzania yagiyeyo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umuhango wabereye ahashyinguye Perezida Pierre Nkurunziza watabarutse tariki 08 Kamena 2020 azize indwara y'umutima nk'uko byatangajwe na Guverinoma ya kiriya gihugu cy'u Burundi.

Aha habereye umuhango kandi hahise hagirwa ikicaro cy'ikirango cy'ikirenga cyo gukunda igihugu ndetse ubwo hibukwaga bwa mbere Nkurunziza hakaba ari na bwo hizihijwe bwa mbere umunsi wo gukunda igihugu.

Uyu muhango witabiriwe n'abo mu muryango wa nyakwigendera Nkurunziza, babanje gushyira indabo ahashyinguye uyu wahoze ayobora u Burundi.

Ni umuhango kandi witabiriwe na Perezida Evariste Ndayishimiye wasimbuye Nkurunziza ndetse wari umaze gutorerwa kuyobora u Burundi ariko Nkurunziza akaza kwitaba Imana atararahira.

Uyu muhango kandi witabiriwe na Visi Perezida wa Tanzania, Philip Mpango, watangijwe n'isengesho ryo gusabira nyakwigendera Pierre Nkurunziza.

Wanitabiriwe kandi n'abanyagihugu banyuranye mu Burundi baje bambaye imyenda iriho amafoto ya Nkurunziza n'amagambo avuga ko bamwibuka nka sekuru wabo.

Itangazo ryasohowe na Guverinoma y'u Burundi tariki 08 Kamena 2020, ryamenyeshaga urupfu rwa Perezida Pierre Nkurunziza, ryavugaga ko yarwaye uburwayi butunguranye mu ijoro ryo ku ya 06 Kamena 2020 agahita ajyanwa mu bitaro byo mu Ntara ya Karusi.

Iryo tangazo ryavugaga ko Perezida Nkurunziza yatabarutse kuri iriya tariki ya 08 Kamena 2020 azize indwara yateye guhagarika k'umutima.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Burundi-Bibutse-Perezida-Nkurunziza-umaze-umwaka-apfuye-Visi-Perezida-wa-Tanzania-yagiyeyo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)